vendredi 14 décembre 2012

Kiyovu 3-0 Mukura Umukino wa gicuti

[video kuru Kiyovu TV] Mu rwego rwo kugirango ikipe ikomeze imyitozo, tariki ya 14 ukuboza 2012, Kiyovu Sports yakinnye umukino wa gicuti n'ikipe ya Mukura Victory Sports, ku kibuga cyayo Mumena.

Umukino muri rusange warimo imbaraga ku mpande zombi aho wabonaga ko abakinnyi bashaka kugaragaza umukino mwiza usukuye kandi bashaka n'ibitego. Nta mahirwe Mukura yagize kuko Kiyovu ariyo yatsinze ibitego 3 byose ku busa bwa Mukura. Igitego cya mbere nicyo twabashije kubonera amashusho kikaba cyatsinzwe mu minota itanu ibanza, na Jusius Bakabulindi.

Ibindi bitego byatsinzwe  ku munota wa 37 na Bokota Kamana Labama hanyuma Okello nawe mugice cya kabiri atsinda icya 3 nko ku munota wa 70. Icyagaragaye kandi muri uyu mukino umuntu yakwishimira ni uko abafana bawitabiriye n'ubwo atari benshi cyane. Kwinjira byari 500Rwf, amafaranga mu by'ukuri akoreshwa mu guteza imbere ikipe. [Reba Video]

Clement Mukimbili
dimanche 9 décembre 2012
Inkuru ya Adam Ribery Yannick : UMUKINO WO KU MUNSI WA CYENDA WA CHAMPIONANT WAHUZAGA IKIPE YA KIYOVU SPORT NA APR FC URANGIYE ARI IBITEGO BIBIRI BYA APR KURI KIMWE CYA KIYOVU(1-2). ARIKO NTABWO BIVANYE KIYOVU KU MWANYA WAYO WA MBERE. TUKABA DUSABA ABAYOVU KWIHANGANA NDETSE NO GUKOMEZA GUTERA IKIPE INKUNGA BITABIRA KUREBA IMYITOZO NDETSE N'IGIHE YAKINNYE. TUKABA TUNENGA ABAFANA BA KIYOVU BATAJE KUREBA UMUPIRA KUKO NTABWO WARI WITABIRIWE N'ABAFANA BENSHI. GUSA TUKABA DUSHIMIRA ABAFANA BARI BITARIYE KUREBA UYU MUPIRA TUBASABA KO BATACIKA INTEGE. Reba Video y'ibitego