dimanche 2 décembre 2018

Kiyovu yabonye intsinzi yari itegereje igihe kirekire kuri Rayon Sorts

Inkuru ya urucaca.rw
Ibitego bibiri bya Nizeyimana Djuma bifashije Kiyovu Sports gutsinda Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2018/2019 aho na Yannick Mukunzi yatsindaga igitego cye cya mbere kuva yagera muri Rayon Sports.

N’umukino ikipe ya Kiyovu Sports yakiriye ifite abakinnyi bayo bose nta n’umwe ibura, umutoza Kirasa Alain wasigaranye iyi kipe nyuma y’igenda rya Cassa yashakaga guhesha ikipe ye amanota imbere y’umukeba.