dimanche 2 décembre 2018

Kiyovu yabonye intsinzi yari itegereje igihe kirekire kuri Rayon Sorts

Inkuru ya urucaca.rw
Ibitego bibiri bya Nizeyimana Djuma bifashije Kiyovu Sports gutsinda Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2018/2019 aho na Yannick Mukunzi yatsindaga igitego cye cya mbere kuva yagera muri Rayon Sports.

N’umukino ikipe ya Kiyovu Sports yakiriye ifite abakinnyi bayo bose nta n’umwe ibura, umutoza Kirasa Alain wasigaranye iyi kipe nyuma y’igenda rya Cassa yashakaga guhesha ikipe ye amanota imbere y’umukeba.


Rayon Sports ikaba nayo yari ifite intwaro zayo zose ndetse hakiyongeraho na Kakule Mugheni Fabrice waguzwe avuye muri Kiyovu Sports ndetse akaba yari yagiriwe amahirwe yo kubanza mu kibuga ahura na Kiyovu Sports yari abereye kapiteni umwaka ushize.

Aya makipe yagiye gukina umukino w’umukino w’umunsi wa 6 Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 12 mu gihe Kiyovu Sports yari ku mwanya wa 8 n’amanota 7.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyaranzwe no n’amakosa menshi cyane yagiye akorerwa mu kibuga.

Ku munota wa 12 Kakule Mugheni Fabrice yari amaze guhabwa ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye Rwabuhihi Aime Placide, ku munota wa 16 Almer nawe yayihawe ku ikosa yari akoreye Manzi Thierry.

Rayon Sports yagerageje gukina ihererekanya ishaka igitego maze ku munota wa 17 Donkor Prosper atera mu izamu ishoti rikomeye maze Nzeyurwanda Djihad umunyezamu wa Kiyovu Sports awukuramo.

Ku munota wa 23 Rutsiro wa Kiyovu Sports yateye mu izamu n’umutwe maze Bashunga Abouba arawufata.

Ku munota 27 Eric Iradukunda Radu wa Rayon Sports yabonye ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Nizeyimana Djuma I nyuma gato y’urubuga rw’amahina kufura Rashid ayiteye inyura hejuru y’izamu hari mbere y’uko ku munota wa 30 Rutsiro wa Kiyovu Sports ahabwa ikarita nawe y’umuhondo.

Ku munota wa 39 Bimenyimana Bonfils Caleb yabonye amahirwe mu rubuga rw’amahina rwa Kiyovu Sports ateye ishoti mu izamu Djihad umunyezamu wa Kiyovu Sports awukuramo.

Habura iminota 3 ngo amakipe ajye kuruhuka Babicka wa Kiyovu Sports yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Rayon Sports ryari ririnzwe na Bashunga yitwara neza awukuramo.

Ku munota 44 Serumogo nawe yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Djabel. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Rayon Sports yakoze impinduka igice cya kabiri kigitangira havamo Djabel hinjiramo Yannick Mukunzi.

Yatangiye gukina ndetse ubona ko irusha Kiyovu Sports byaje gutuma bakora amakosa menshi kuko ku munota wa 51 Ahoyikuye Jean Paul yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye Sefu, Jean Paul yahise anasimburwa na Zagabe Jean Claude ku munota wa 55.

Izi mpinduka zafashije ikipe ya Kiyovu Sports kuko zaje kubaha igitego ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports ku munota wa 60 gitsinzwe na Nizeyimana Djuma ku mupira yari ahawe na Almer.

Bashunga Abouba ku munota wa 65 yarokoye ikipe ubwo yisanze asigaranye na Rutsiro amaze gusiga ba myugariro ba Rayon Sports ariko yatera mu izamu Bashunga akawukuramo.

Ku munota wa 69 Robertinho yakoze impinduka za kabiri akuramo Kakule Mugheni Fabrice hinjiramo Mugisha Gilbert.

Rayon yacuritse ikibuga ishaka igitego buri kanya yisirisimbya imbere y’izamu rya Kiyovu Sports ndetse ku munota wa 74 Rayon Sports iba yishyuye iki gitego ku mupira Gilbert yashose mu izamu Caleb yawukozaho ukajya hanze y’izamu.

Rayon ntiyacitse intege yakomeje irasatira maze ku munota wa 78 Yannick Mukunzi wari winjiye mu kibuga yishyurira Rayon Sports ku mupira Gilbert yateye mu izamu ugakubita igiti cy’izamu Rutanga akawuhindura imbere y’izamu Yannick Mukunzi agahita atsinda igitego kikaba ni gitego cye cya mbere kuva yagera muri Rayon Sports umwaka ushize w’imikino.

Ku munota wa 87 Donkor Prosper yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye Almer maze kufura Serumogo ayiteye Bashunga arawufata.

Ku munota wa 90 Kiyovu Sports yabonye penaliti ku ikosa Rwatubyaye Abdul yakoreye Almer mu rubuga rw’amahina maze penaliti yinjizwa neza na Nizeyimana Djuma maze umukino urangira ari 2-1.

Gutsinda uyu mukino byafashije Kiyovu Sports kuva ku mwanya wa 8 ifata uwa 7 n’amanota 10 inganya na Sunrise ariko Sunrise ikaza imbere kuko yayitsinze.

Uko umukino wagenze

Umwanditsi: Ngabo Roben (igihe.com)
Amafoto: Ntare Julius

17:26
Umukino urarangiye Kiyovu Sports itahanye intsinzi
Ku kazi gakomeye k'abakinnyi b'abanyamahanga Kiyovu Sports yaguze mbere yo gutangira uyu mwaka w'imikino; Shavy babicka na Ghislain Armel, ikipe yabo itahanye intsinzi y'ibitego bibiri kuri kimwe, byombi byatsinzwe na Nizeyimana Djuma utagaragaye cyane muri uyu mukino ariko wahiriwe no kureba mu izamu

17:23
Gushyamirana hagati y'abakinnyi b'impande zombi
Umukino ubaye uhagaze kubera gushwana kwa Yannick Mukunzi na Nzeyurwanda Djihad

17:21
92' IGITEGO CYA KABIRI CYA KIYOVU SPORTS
Penaliti yinjijwe neza na Nizeyimana Djuma. Ibyishimo ni byose ku bakunzi ba Kiyovu Sports bashobora kuba bagiye gusiba amateka mabi yanditswe kuva 2012

17:20
91' Penaliti ya Kiyovu Sports
Abdul Rwatubyaye akoreye ikosa Almer Ghislain ikosa mu rubuga rw'amahina. Umusifuzi yemeje penaliti.

17:19
Iminota itatu y'inyongera
Umusifuzi wa kane Hakizimana Loup amanitse iminota itatu 'inyongera

17:15
87' Gusimbuza ku ruhande rwa Kiyovu Sports
Shavy Babicka atanze umwanya kuri Mahombi Jean Pierre

17:11
78' IGITEGO CYO KWISHYURA CYA RAYON SPORTS
Iradukunda Eric Radu ushobobora gutorwa nk'umukinnyi w'umukino azamukanye umupira neza, awuha Niyonzima Olivier Sefu atera ishoti rikomeye rikomeye umupira ufata igiti cy'izamu ugaruka mu rubuga rw'amahina uhura na Yannick Mukunzi ahita atsindira Rayon Sports igitego cyo kwishyura

17:06
77' Bimenyimana Bonfils Caleb avugirijwe induru n'abafana
Rayon Sports iri gusatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura. Yannick Mukunzi acometse umupira mwiza ashaka Bimenyimana Bonfils Caleb ariko uyu rutahizamu w'Umurundi akinisha agatsinsino umupira arawutakaza bituma avugirizwa induru n'abafana

16:57
67' Fabrice Mugheni arasimbujwe
Uwahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports, Fabrice Mugheni Kakule Kasereka (Bahoze bita Mutuyimana Moussa) ubu uri muri Rayon Sports yagowe n'abakinnyi bo hagati ba Kiyovu bamuzi neza. Asimbujwe Gilbert Mugisha

16:55
64' Rutahizamu wa Kiyovu Sports ahushije igitego cyabazwe
Kuri Contre-Attaque nziza iyobowe na Almer Ghislain ukomoka muri Cameroun, acomekeye umupira mwiza Jean Claude Nizeyimana Rutsiro asigarana n'umunyezamu Bashunga Abouba ariko uyu munyezamu ahagarara neza umupira arawufata

16:54
Amwe mu mafoto y'igice cya mbere cy'umukino

16:50
60' IGITEGO CYA MBERE CYA KIYOVU SPORTS
Nizeyimana Djuma yongeye kubabaza abafana ba Rayon Sports ku mupira mwiza ahawe na Almer Ghislain acenga Donkor Prosper Kuka areba uko Bashunga ahagaze amutera ishoti rikomeye, kiba kiranyoye

16:46
55' Kiyovu Sports isimbuje umukinnyi wa mbere
Myugariro w'ibumoso wagiwe cyane na Radu Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya asimbuwe na Zagabe Jean Claude wari kapiteni wa Mukura VS umwaka ushize

16:45
53' Abanyamahanga Kiyovu Sports yaguze bakora itandukaniro
Ikipe ya Kiyovu Sports mu mpeshyi y'uyu mwaka yaguze abakinnyi babiri b'abanyamahanga, Shavy Babicka ukomoka muri Gabon na Ghislain Armel bavanye muri Cameroun bakomeje kugora cyane ba myugariro ba Rayon Sports.

16:43
51' Bimenyimana Bonfils Caleb ahushije igitego cyashoboraga kuzahabwa ibihembo
Umupira mwiza uhinduwe na Iradukunda Eric wagoye cyane ba myugariro ba Kiyovu usanga rutahizamu w'Umurundi Bimenyimana Bonfils Caleb imbere y'izamu akoresha agatsinsino yerekeza umupira mu izamu ariko ukurwamo neza na Jimmy Djihad Nzeyurwada

16:37
47' RayonSports isimbuje umukinnyi wa mbere
Nyuma yo kurushwa hagati mu kibuga umutoza Robertinho ahisemo kongera mo imbaraga asimbuza Manishimwe Djabel atanga umwanya kuri Mukunzi Yannick, bivuga ko Niyonzima Olivier Sefu avuye hagati mu kibuga agiye gukina asatira aciye ku ruhande rw'iburyo aho Djabel yakinaga

16:35
Igice cya kabiri cy'umukino gutangijwe na Rayon Sports
Rutahizamu Michael Sarpong Balloteri niwe utangije igice cya kabiri

16:17
Igice cya mbere cy'umukino kirangiye ari ubusa ku busa
Igice cya mbere kinogeye ijisho ry'abasaga ibihumbi 10 bari muri Stade ya Kigali kirangiye nta kipe itsinze igitego ariko habonetse uburyo bwinshi bwo kubona ibitego ariko ntibabubyaza umusaruro.

16:15
44' Ikarita y'umuhondo ya gatatu ihawe Kiyovu Sports
Serumogo Ally akoreye ikosa Manishimwe Djabel wihutaga agana ku izamu, Abdul Karim amuha ikarita y'umuhondo

16:12
41' Kiyovu Sports yongeye kurokorwa n'umunyeza
Rayon Sports yashoboraga gufungura amazamu ku mupira uhinduwe na Iradukunda Eric usanga Bimenyimana Bonfils Caleb imbere y'izamu atera ishoti rikomeye ariko Nzeyurwanda arasimbuka akuramo umupira mu buryo butangaje.

16:08
37' Amahirwe Rutanga Eric apfushije ubusa ntabwo azabwibagirwa
Iradukunda Eric Radu azamukanye umupira, acenga Mukonya agera mu rubuga rw'amahina agongana na Rwabuhihi Placide benshi bakeka ko bibyara penaliti ariko umusifuzi yemeza ko umukino ukomeza, Radu ahita aha umupira Rutanga wari imbere y'izamu wenyine ariko umupira arawuhusha

16:04
34' Ikarita ya kabiri y'umuhondo kuri Kiyovu Sports
Nyuma yo kwamburwa umupira na Abdul Rwatubyaye, Nizeyimana Jean Claude bita Rutsiro ashwanye n'umusifuzi avuga ko yakorewe ikosa bimuviramo ikarita y'umuhondo.

16:00
28' Kiyovu Sports ihushije igitego cyabazwe
Umupira uzamukanywe neza na Serumogo Ally ahindura ashaka ba rutahizamu b'ikipe, umupira ugera kuri Rutsiro ariko agerageje gutera mu izamu umupira ukubita ku kaguru ka Rwatubyaye umupira usubira mu kibuga hagati

15:57
Amafoto y'abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

15:52
Abatoza ba Kiyovu Sports ntabwo bishimiye imisifurire
Nyuma yo guhabwa ikarita y'umuhondo ya mbere umutoza wungirije wa Kiyovu Sports Djabil Mutarambirwa agaragarije umusifuzi wa kane Loup ko atishimiye imyanzuro iri gufatwa na Abdul Karim Twagirumukiza uyoboye umukino

15:48
16' Ikarita ya mbere y'umuhondo
Kalisa Rachid akoze amakosa atatu mu minota 15 ya mbere none bimuviriyemo ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Donkor Prosper Kuka

15:46
13' Rutanga Eric ahushije coup franc
Mu gihe Rayon Sports yasatiraga iciye ku ruhande rw'iburyo, Kalisa Rachid akoreye ikosa myugariro wa Rayon Sports Iradukunda Eric Radu bivamo 'coup franc' itewe na Rutanga Eric ariko umunyezamu Nzeyurwanda Djihad ahagarara neza umupira arawufata

15:42
11' Umukino ubaye uhagaze
Myugariro wa Kiyovu Sports Rwabuhihi Aimee Placide na Bimenyimana Bonfils Caleb bagonganiye ku mupira bombi barababara, bari kwitabwaho n'abaganga

15:39
08' Michael Sarpong yari afunguye amazamu abura amahirwe
Ku mupira mwiza wari ucometswe na Mugheni Kakule Fabrice usanze Michael Sarpong bita Balloteri imbere y'izamu atera ishoti rikomeye ariko umupira unyura iruhande rw'izamu rya Nzeyurwanda Jimmy Djihad

15:36
04' Manzi Thierry akorewe ikosa
Rutahizamu Almer Ghislain ukomoka muri Cameroun yihanijwe n'umusifuzi nyuma yo gukorera ikosa kapiteni wa Rayon Sports Manzi Thierry ubu uri kwitabwaho n'abaganga b'ikipe ye

15:33
02' Abakinnyi bo hagati ba Rayon Sports batangiye bahererekanya
Umukino uri gukinirwa hagati mu kibuga aho abakinnyi bo hagati ba Rayon Sports bayobowe na Mugheni Fabrice wahoze ari kapiteni wa Kiyovu Sports bari guhererekanya neza ariko nta kipe irasatira izamu ry'indi

15:30
Umukino utangijwe na Kiyovu Sports
Rutahizamu Nizeyimana Jean Claude bita Rutsiro niwe utangije umukino

15:28
Umukino ugiye kuyoborwa n'abasifuzi mpuzamahanga
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryahisemo ko umukino uyoborwa n'abasifizi mpuzamahanga bayobowe na Twagirumukiza Abdul Karim, afatanyije na Simba Honore na Mutuyimana Dieudonné 'Dodos' ku mpande naho umusifuzi wa kane ni Hakizimana Louis bita 'LOUP'

15:19
Imihigo ni yose ku mpande zombi
Mu gihe abakinnyi basubiye mu rwambariro nyuma yo kwishyushya ngo bitegura kugaruka mu kibuga batangira umukino, abafana ku mpande zombi bakomeje kwivuga imyato bakoresheje indirimbo