mercredi 18 octobre 2017
Ikipe yabanje mu kibuga
[Inkuru y'Urucaca.rw]
Umukino uhuza amakipe abiri akuze kurusha ayandi hano mu Rwanda washize uraba, Rayon Sports Fc na SC Kiyovu urangira ari  2-0 ku ntsinzi ya Rayons sports ,kumukino wa kabiri wa shampionat 2017/18 yitwa Azam Rwanda Premier League ,uyu mukino waraye ubereye kuri stade regional i Nyamirambo.
Myugariro wa Rayon sports  Faustin Usengimana na Shassir nahimana nibo batsindiye Rayons sports ibitego  Faustin k’umunota wa 54 na Shassir k’umunota wa86.


Usengimana yatsinze igitego cy’umutwe ubwo yawuteranaga ingufu abmyugariro ba Kiyovu sports  Ntibarabukwa ndetse n’umuzamu  Jean Claude Ndoli hari k’umupira waruzamuwe neza na  Manishimwe Djabel. myugariro wahoze muri  APR Fc yasimbutse neza asumba ba myugariro ba Kiyovu sports atsindira ikipe ye igitego cya mbere.

Rutahizamu w’umurundi Nahimana atsinda icya kabiri habura iminota 4 ngo umukino urangire nyuma y’umupira nanone waruzamuwe neza na Djabel Manishimwe awukozaho gatoya umuzamu  Ndoli ashiduka wageze mu rushundura.

Ikipe ya Kiyovu sports yari yasuye Rayons sports yagize umukino mwiza ariko ntiyabashije kubya umusaruro amahirwe akomeye bagiye babona nka  Moustapha Francis, Kakule Mugheni Fabrice na Nizeyimana Djuma.

Umuzamu wa  Kiyovu Sports  Ndoli yakoze akazi katoroshye ku kugarura amashuti yabaga atewe na  Kwizera Pierre, Bimenyimana Caleb Fils na Tidiane Kone mu gice cya kabiri cy’umukino.

Amanota atatu kuri  Karekezi Olivier byatumye ikipe ye izamuka kummwanya wa 5, aho Rayons sports inganya amanota 4 n’ikipe ya kabiri  Etincelles Fc, APR Fc, AS Kigali na Marines Fc.

Nyuma yo gutsindwa umukino ,  Kiyovu Sports  yamanutse igera kumwanya 11 n’amanota 3 gusa.

Muyindi mikino yakinnwe kumunsi wa kabiri w’imikino ya  Azam Rwanda Premier League, Amagaju Fc inayoboye urutonde  yatsinze  Kirehe 2-0 i Nyagisenyi kuwa gatandatu ibitego byatsinzwe na Mugisho Mukeshe na Ndikumana Tresor. komeza ku rucaca.rw