vendredi 4 août 2017
Kiyovu Sports kugaruka mu Cyiciro cya mbere
Coach Cass Mbungo |
“Amakipe abiri yageze ku mukino w’igikombe (Finale) niyo azamuka mu cyiciro cya mbere (D1). Mu gihe ikipe yikuye mu irushanwa mbere yo gukina umukino wa nyuma isimburwa n’iyo yari yatsinze muri ½. Mu gihe ikipe yakinnye umukino wa nyuma igatangaza ko itakigiye mu cyiciro cya mbere, ikipe ibanziriza iya nyuma mu cyiciro cya mbere igumamo”
Ibi rero bikaba bigaragaye ko nta shiti KiyovuSports isubiye mu cyiciro cya 1 nta mpaka.
Ikipe ya As Muhanga yari ifite nayo ikibazo cyo kuguma muri iki cyiciro ikaba yatanze ikirego igaragaza ko itabyemera. Dutegereje kuzareba ikizavamo.
Ntitwasoza inkuru kandi tutabamenyesheje ko Umutoza Cassa Mbungo agiye kongera gutoza Kiyovu Sports