vendredi 4 août 2017

Kiyovu Sports kugaruka mu Cyiciro cya mbere

Coach Cass Mbungo
Amakuru dukesha FERWAFA "Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru" avuga ko Kiyovu Sports yagumye mu kiciro cya mbere (2017/18 Azam Rwanda Premier League). Ibi kandi byavuzwe ku maradiyo ndetse no mu bisakazamakuru bitandukanye mu Rwanda. Kugeza magingo aya twandika bamwe mu banyamakuru ba siporo ntibabyemeranwaho kimwe aho usanga bavuga ko ngo Kiyovu yaba yari ibizi ko itazamanuka. Ariko Ferwafa ifata iki cyemezo ikaba yakurikije Ingingo ya 12 mu mategeko yihariye agenga irushanwa ry’icyiciro cya kabiri (D2) 2016/2017.

Amakipe abiri yageze ku mukino w’igikombe (Finale) niyo azamuka mu cyiciro cya mbere (D1). Mu gihe ikipe yikuye mu irushanwa mbere yo gukina umukino wa nyuma isimburwa n’iyo yari yatsinze muri ½. Mu gihe ikipe yakinnye umukino wa nyuma igatangaza ko itakigiye mu cyiciro cya mbere, ikipe ibanziriza iya nyuma mu cyiciro cya mbere igumamo
Ibi rero bikaba bigaragaye ko nta shiti KiyovuSports isubiye mu cyiciro cya 1 nta mpaka.
Ikipe ya As Muhanga yari ifite nayo ikibazo cyo  kuguma muri iki cyiciro ikaba yatanze ikirego igaragaza ko itabyemera. Dutegereje kuzareba ikizavamo.
Ntitwasoza inkuru kandi tutabamenyesheje ko Umutoza Cassa Mbungo agiye kongera gutoza Kiyovu Sports