mercredi 25 janvier 2012
Kiyovu 1-1 Isonga umunsi wa 11
Umutoza Baptiste |
Icyo umuntu yavuga kuri uyu mukino ni uko ikipe Isonga ari yo yabanje gutsinda igitego cyabonetse ku munota wa 45' kuri Penaliti yari ivuye ku mukinnyi w'isonga wazamutse agiye gutera umutwe, maze umukinnyi tutabashije guhita tumenya izina barazamukana baringaniye, nuko umusifuzi ahita atanga Penaliti.
Igice cya kabiri Kiyovu yaje yagerageje kongeramo agatege, dore ko mu gice cya mbere yari yabanje gukina gahoro ijenjeka. Nibwo agagana ku mutona wa 72' umusore Okwi yahitaga abona agapira kaje neza, nawe atajuyaye ahite ateramo n'umutwe.
Kiyovu yakomeje gusatira ariko n'Isonga itayoroheye, ku buryo Umutoza Baptiste yagerageje gusimbuza abakinnyi 3 nyuma y'uko Rodrigue Murengeze avunitse, yongera ndetse no gushyiramo Shyaka na Kabishi, ariko biranga biba iby'ubusa. Tukaba kandi twababwira ko Kapiteni Eric Serugaba amaze iminsi akina mu b'inyuma, ariko uyu mukino benshi mu bafana bakaba bari bazi ko wenda umutoza ari bumuhindurire akamushyira imbere.
Benshi kandi mu bafana bemeza ko n'ubwo Kiyovu yagerageje ariko ngo gusimbuza abakinnyi ntibyakozwe neza. Umutoza rero wenda buriya akaba yaba yabibonyemo isomo mu gutegura umukino utaha wa Etincelle ndetse n'indi mikino ya gicuti yo kwitegura guserukira u Rwanda.