samedi 12 mai 2012

Ku munsi wa 23, Mukura yateye mpaga y'ibitego 3 Kiyovu

Kiyovu Sports kubera kutitabira umukino wa 23 na Mukura Victory Sports i Huye, yahawe mpaga y'ibitego 3 ku busa, ubwo iraguma ku mwanya iriho. Turacyamenya neza impamvu ifatika y'ukuba abakinnyi batitabiriye umukino. Ikimaze kumenywa ni uko ari ibirebana n'imishahara n'agahimbazamusyi, bidatangirwa igihe, ndetse n'ibirarane. Turasaba abakunzi ba Kiyovu Sports kwitonda kandi bakihangana kuko ibi ntawe bitababaza.

Mu gushaka kumenya ko ibi bintu ari ukuri,
tumaze kubaza bamwe mu bakinnyi ariko bakaba badashaka ko amazina yabo tuyatangaza. Dore bimwe mu byo batubwiye: Tumaze igihe rwose tudahembwa amezi agiye kurenga abiri.  Undi ati:" ngirango uziko tumaze igihe dutsinda kandi bikaba bizwi ko iyo dutsinze baduha agahimbazamusyi (Prime) ubu rero bibaye igihe kinini tudahabwa ako gashimo batubwira ko bazakaduha. Undi mukinnyi nawe utashatse ko tumutangaza ku mpamvu z'ibanga rye yadutangarije ko kuva ku wa gatanu bavuye mu myitozo, bari bahanye gahunda ko bazahamagarwa kuri telefoni zigendanwa zabo ngo bage gukina i Huye, bakaba ngo bari babwiwe ko hari ikibazo cy'amikoro yo kubona imodoka ko bazamenyeshwa bukeye uko bagenda.

Ubwanditsi bwa site bumaze kumenya iki kibazo, buri kugerageza guhamagara ababishinzwe ngo bumenye amavu n'amavuko y'iki kibazo dore ko gikomeye ku bakunzi ba Kiyovu Sports ku bakinnyi ubwabo ndetse no ku migendekere myiza y'amarushanwa Kiyovu irimo gukina. Tubararikiye kuzabagezaho uko bimeze mu minsi mike.

Clement Mukimbili