mercredi 8 août 2012

Umukino wa Gicuti Kiyovu na Esperance (2-1)

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 8/08/2012 guhera saa 4:00 Kiyovu yakinnye umukino wa Gicuti n'ikipe ya Esperance, kuri Stade Mumena. Umukino watangiye utinze ukurikije ko wari witezwe i saa munani.

Muri uyu mukino Umutoza Batisita akaba yakinishije abakinnyi basanzwe bakina muri Junior ya Kiyovu ndetse na bamwe mu bakinnyi bari kugeragezwa bashya.


N'ubwo Kiyovu yakinnye imaze gukora imyitozo ikomeye, ntibyayibujije kurangiza uyu mukino yibitseho ibitego 2 kuri 1. Byatsinzwe n'abakinnyi bashya.

Umuzamu mushya wavuye muri Etincelle nawe akaba yitwaye neza muri uyu mukino. Ikirere cyari kitameze neza cyane kuko hagwaga  akavura gake. Tubibutse ko na Kamana Bokota Labama yari yitabiriye nawe iyi imyitozo.

Uyu mukinnyi tukaba turi gutegura uko twazaganira nawe tukamubaza icyo azaniye Kiyovu muri iyi saison ya 2011/12. Uwitwa Mabula nawe wabanje gukinira Kiyovu nyuma akajya mu yandi makipe nawe yitabiriye imyitozo. Ibitebo biri buve muri uyu mukino turaza kubibamenyesha.