mercredi 17 février 2016

Gashugi yahesheje Kiyovu amanoya 3 I Rwamagana

Mu mukino wahuje uyu wa gatatu tariki ya 17/02/2016, Kiyovu na Rwamagana, i Rwamagana Gashugi yahesheje ikipe ye amanota 3. Hari mu mukino wa shampionat aho Kiyovu sports yari yasuye ikipe ya Rwamagana, umukino wabereye I Rwamagana. 
Uyu mukino utari woroshye nk'uko tubikesha urubuga rw'abafana urucaca.rw.  Aho bavuga konmu gusatirana cyane aribwo kiyovu sports yaje kubona igitego ku ishuti rikomeye ryatewe na
Muhindo Jean Pierre ntiryajya mu izamu ariko Gashugi asiubiza umupira mu izamu kiba kibaye kimwe ku busa.
Rwamagana yakomeje gusatira ariko ba myugariro Alex na Amani bagaraza ko bamaze kumenyerana cyane bayibera ibamba, kugeza ubwo umupira warangiraga ari igitego kimwe kubusa. 
Aya manota atatu yashimishije abafana bari bitabiriye uyu mukino. Kiyovu Sports ikaba ifite uminsi ibiri gusa yo kwitegura ikipe ya APR FC kuri uyu wa gatandatu, ikongera kandi igakina na Rayon sports kuwa kabiri w'icyumweru gitaha.
Aha twabibutsako myugariro Amani wa kiyovu sports atazitabira umukino wa APR bitewe n'ikarita y'umuhondo yahawe bityo akazasiba uwo mukino.