vendredi 17 septembre 2021

Haringingo Francis yagizwe umutoza mukuru wa Kiyovu Sports


Tariki ya 8 Nyakanga 2021, Ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije Haringingo Francis amasezerano y’igihe kirekire yo kuyibera umutoza mukuru. Umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano wabereye ku biro bya Kiyovu Sports, ku Kicukiro.

Nyuma yo gusinya amasezerano, umutoza yavuze ko yishimiye kuza muri ikipe ya Kiyovu Sports, ndetse atangaza ko agomba kugarurira ibyishimo abakunzi ba Kiyovu Sports badaheruka igikombe.

Yagize ati : "Nishimiye cyane kuza mu muryango wa Kiyovu Sports, ni ikipe ifite gahunda ndende, ifite umushinga mwiza cyane, mu myaka iza ndumva tuzakora umushinga mwiza, nasinye amasezerano bijyanye n’imishinga bafite... nzanye ubunararibonye mfite kugira ngo dushobore gusubiza Kiyovu mu bihe byayo byiza...dushaka guha ibyishimo abakunzi bayo.”

Muri uwo muhango wo gusinya amasezerano, Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yongeye gushimangira ko intego ya mbere ari igikombe.

Yakomeje agira ati : “Turaza gukora ikintu gikomeye kitigeze gikorwa, muraza kukibona mu minsi iri imbere ariko turacecetse kandi kuba ducecetse si uko tudashaka kugura abakinnyi, turaza kugura abakinnyi bakora ikinyuranyo.”

Haringingo Francis aje muri Kiyovu Sports avuye mu ikipe ya Police FC. Aje asimbuye Etienne Ndayiragije wayitoje mu mwaka w’imikino 2020/2021.

Umuhango wo gusinya kuri Kiyovu Sports TV

Byashyizweho na :Clément Mukimbili
Source: Kiyovu Sports Official Website