lundi 9 mars 2015

Kiyovu 2-0 Musanze ku munsi wa 19


Ntawatinya kuvuga ku ya Munani byahuriranye n'umunsi w'Uburenganzira bw'umutegarugori, aho Kiyovu nk'ikipe nkuru yihereranye Musanze ikayipfunyikira ibitego 2 ku busa.
Mu minota ya mbere umukino watangiye amakipe yose asatirana ariko ntihagira ikipe nimwe ibona igitego. Ku munota wa 13 Kiyovu yabonye coup franc itaragize icyo itanga. Ku munota wa 14 Musanze nayo yabonye indi coup franc nayo ntiyagira icyo itanga. Amakipe yakomeje gusatirana ariko habura nimwe yabona igitego. Byageze ku munota wa 21 Musanze ibona indi coup franc ariko inanirwa gukoresha ayo mahirwe, bigeze ku munota wa 24 nibwo Kiyovu yabonye igitego cyayo cya mbere gitsinzwe na rutahizamu wayo MIAMI ku mupira yari aherejwe neza na HUSSEIN, ubwo aba abonye igitego cye cya 10 mu mikino 19 amaze gukina muri championnat 2014-2015.

Ku munota wa 27 nabo Kiyovu nabwo yahushije igitego cyari cyabazwe ubwo MIAMI yari kumwe n'umuzamu wenyine, ariko umuzamu wa MUSANZE abyitwaramo neza akiza izamu rye. Ku munota wa 29 Musanze nayo yahushije igitego cyari cyabazwe kuko umuzamu wa Kiyovu yabyitwyemo neza akiza izamu rye. Ku munota wa 35 Musanze yabonye coup franc iba impfabusa. Ku munota wa 37 Kiyovu nanone yabuze igitego cyari cyabazwe igihe YOUSSUF yari kumwe n'umuzamu ariko ntashobore gutsinda. Ku munota wa 40 Musanze yabonye Corner itashoboye kugira icyo itanga.
Igice cya mbere cyarangiye KIYOVU ifite 1 ku busa bwa MUSANZE. Umuntu ntiyabura kuvuga ko Igice cya mbere cyaranzwe no gusatirana ku mpande zombi nubwo KIYOVU ariyo yashoboye kubyaza amahirwe yagize umusaruro.
Mu gice cya mbere nta karita n’imwe yigeze itangwa. IGICE CYA KABIRI cyatangiye amakipe yose ashaka intsinzi, ku munota wa 46 KIYOVU yabonye amahirwe aho MIAMI yasigaga ab'inyuma ba MUSANZE agasigarana n’umuzamu wa musanze wasohotse neza bigatuma MIAMI adashobora kubonera igitego cya kabiri ikipe ye. Ku munota wa 55 KIYOVU yabuze igitego ubwo nanone YOUSOUF yari asigaranye n'umunyezamu wenyine ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’ibumoso utewe na GADI.
Ku munota wa 56 MUSANZE nayo yabuze igitego ubwo KEPTSON wari waciye mu rihumye ba myugariro ba KIYOVU, yibona wenyine n’umuzamu ariko ntiyashobora kubonera ikipe ye igitego cyo kwishyura. Ku munota wa 70 MUSANZE yabonye corneur itashoboye kugira icyo itanga.
Umupira wahagazeho gato ubwo bavuraga umuzamu wa KIYOVU SPORTS.
Ku munota wa 76 YOUSOUF yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye umukinnyi wa MUSANZE. ikaba ari nayo ikarita ya mbere yaritanzwe. Bigeze ku munota wa 77 KIYOVU yasimbuje DJUMA winjiyemo asimbura YOUSOUF wari wakomeje kotsa igitutu MUSANZE.
Ku munota wa 80 Kapiteni wa MUSANZE nawe yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye umukinnyi wa KIYOVU. Ku munota wa 90 nibwo KIYOVU yabonye igitego cyayo cya kabiri gitsinzwe na GASHUGI ku mupira yari ahawe na MIAMI.GASHUGI utari wagaragaye kuri uyu mukino nk'uko abantu basanzwe bamuzi. Umusifuzi yongeyeho iminota 5, maze MUSANZE ikora iyo bwabaga ndetse yaje kubonamo corneur ariko iyibera imfabusa. Umukino waje kurangira ku ntsinzi ya KIYOVU SPORTS 2-0 MUSANZE, bitu iva ku mwanya wa 6 ijya ku mwanya wa 4 n'amanota 28. Ntitwarangiza tutabamenyesheje ko mu banyacyubahiro bari bitabiriye uyu mukino harimo na Nyakubahwa Perezida wa Senat, akaba akunda Siporo ariko by'umwihariko ikipe ya Kiyovu Sports.
Inkuru ya Adam Annick
Yakusanyijwe na Clément Mukimbili