vendredi 20 février 2015
Kambale Saltan Gentil yatwibwiye ubwo yari mu myitozo ye ya mbere
Adam Yannick: Mwatubwira amazina yanyu, n'amateka y'ukuntu mwatangiye gukina?
KSG: Nitwa Kambale Saltan Gentil, navutse tariki ya 4/12/1991. Natangiye gukina mu 2004, hariya iwacu i Butembo (Congo RDC) nyuma nza guhura n'inshuti yanzanye mu Rwanda, mpita ntangira gukina muri
Marines imyaka 2 (deux saisons), nyuma njya muri Rayon Sports, hanyuma ubu nkaba ngiye muri Kiyovu Sports.
AY: Kuki se mwahisemo gukina muri Kiyovu kandi twarumvise ko mwaba mwari mugiye gukina muri Musanze?
KSG: Urabona twe abakinnyi, duhitamo gukina aho tubona amahirwe kurusha, ndabizi ko na Musanze ari ikipe nziza ariko turebeye ku burambe (palmares), ubona ko Kiyovu ariyo ifite uburambe bwiza kurusha Musanze, ni ngombwa ko nkina mu ikipe ikomeye nka Kiyovu kuko ho nahabona ibintu byinshi kurusha, kuko ariyo nkuru.
AY: Ubu se ubayeho ute muri Kiyovu?
KSG: Meze neza, ndabona abakinnyi bafite ubufatanye, kandi bategura umukino neza mu by'ukuri.
AY: Ni ubuhe butumwa waha abafana ba Kiyovu Sports?
KSG: Ubutumwa nabaha n'uko banyizera kuko nzakoresha ibyo mfite byose, tuzakora ibishoboka byose n'abandi bakinnyi.