mardi 10 février 2015
I Muhanga Kiyovu Sports yahakuye amanota 3 itsinze Mukura Vs
Mu minota nka 20 ya mbere ikipe ya kiyovu yasatiriye ikipe ya Mukura cyane nubwo ntacyo byatanze, amakipe yakomeje gusatirana ariko KIYOVU ibura mahirwe menshi.
N’ubwo KIYOVU
yageragezaga guhererekanya umupira, ba rutahizamu bayo ntibashoboye kubyaza
umusaruro amahirwe babaga babonye mu gihe MUKURA yo yakinaga imipira miremire.
Bigeze ku
munota wa 44 KIYOVU yabonye amahirwe abantu bose bari babaze ko ari igitego
ubwo GADY yamanukanaga umupira mu ruhande rw’ibumoso agahereza umupira MIAMY
wari mu rubuga rw’amahina, uyu nawe akawutera n’umutwe umunyezamu wa mukura
SHYAKA REGIS wakoze akazi kanini cyane mu gice cya mbere, awushyira hanze.
IGICE CYA MBERE
cyumukino cyarangiye amakipe yose nta nimwe ishoboye kureba mu izamu ry’indi.
MU GICE CYA
KABIRI Ku munota wa 54, nabwo KIYOVU
yabuze igitego cyari cyabazwe nyuma yo kutumvikana neza kw’inyuma n’umunyezamu bya
MUKURA. Nyuma y’umunota umwe gusa ku munota wa 55 MUKURA nayo yabonye amahirwe
yo gutsinda igitego ubwo Papa CLAUDE yagwaga mu rubuga rw’mahina rwa KIYOVU
abantu benshi cyane cyane abafana ba MUKURA bari kibuga bagirango ni penaliti,
ariko umusifuzi ISSA yerekana ko nta kosa ryabayeho ko umukinnyi ashobora kuba
yigushije. Gusa icyatangaje abantu nuko nta carte yigeze itangwa haba kuwo
bavugaga ko yamufashe cg se nuwo wigushije.
Amakipe
yakomeje gusatirana ariko KIYOVU irusha cyane MUKURA, nyamara amahirwe yabonaga
ntishobore kuyabyaza umusaruro. Intsinzi ya KIYOVU yaje kuboneka ku munota wa
88 ubwo hongeye kubaho kutumvikana neza kw’inyuma ha MUKURA. Nibwo MIAMY
yabaciye mu rihumye abatwara umupira bashiduka yageze mu izamu rya MUKURA
umuzamu wa MUKURA wari witwaye neza, yaje gushiduka akura umupira mu
izamu rye. Kiba kibaye igitego cye cya 7 muri Shampiyona.
Dore urutonde
rw’abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
MUKURA V.C: SHYAKA REGIS,
NYANGO OMBENI (HABIHIRWE ARSTIDE), NDAYISHIMIYE CELSTIN, HABIMANA HUSSEIN, SHYAKA
PHILBERT, ALLY NIYONZIMA, GAKURU JEAN CLAUDE, ZAGABE JEAN CLAUDE, NTAKIRUTIMANA
VALENS, CYIZA MUGABO HUSSEIN (HAKIZIMANA MUHADJIRI), NAHIMANA PAPA CLAUDE.
KIYOVU SPORTS: NGANZA
ALEXIS, NIYONKURU DJUMA, RADJU NIYONSHUTI, GADY EVRA (C), MUKAMBA MUSOMBWA, OMAR
HITIMANA, MUNYAKAZI YUSSUF, BENEDATA JANVIER DJIDJIA, SIBOMANA HUSSEIN(DJUMA), MIAMY
MBAKIYE.
Abakinnyi
bashya bagaragaye muri uyu mukino ni : NGANZA ALEXIS, NDARABU USSENI (SIBOMANA
HUSSEIN), HABIMANA GILBERT(ntiyakinnye).
Inkuru ya Adam
Yannick