lundi 16 février 2015
Uyu mukino watangiye ikirere kitameze kuko hagwaga akavura gake ariko kavanze n’umuyaga, maze nko ku munota wa 7, Amagaju abanza gutaha izamu rya Kiyovu ku gitego cyatsinzwe na MUTABAZI HAKIM (Papy)
Amakipe yombi yakomeje gusatirana, Amagaju ashaka ikindi gitego naho Kiyovu ishaka kugombora, nibwo ku munota wa 11 OBALENGA wa Kiyovu yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye umukinnyi w’Amagaju. Mu minota nk’icumi yakurikiye Kiyovu yakomeje gusatira ari nako ibona za Koruneri ariko ntizigire icyo zitanga, byarakomeje bigeze ku munota wa 32 MIAMI aba azahuye Kiyovu ubwo yatsindaga igitego cye cya 8 muri Shampiyona.
Mu gice cya mbere hongereweho iminota 3, bityo Kiyovu ibona amahirwe nanone Umukinnyi MAMI atsinda icya 2 giturutse kuri Koruneri.
Mu gice cya kabiri, amakipe yaje yariye karungu, amagaju ashaka kwishyura, Kiyovu nayo ikomeye ku ntsinze ndetse ishaka ikindi gitego. Bigeze ku munota wa 49, ikarita ya kabiri ihabwa HUSSEIN ku ikosa yari akoreye umukinnyi w’Amagaju. Ako kanya habayeho gusimbuza ku ruhande rw’amagaju, ariko na Kiyovu hashize iminota nka10, yasimbuje YOUSSUF, RADJU. Ndetse no ku munota wa nyuma KAKIRA asimbura JANVIER (DJIDJIA)
Mu minota ya nyuma Amagaju yasatiriye cyane Kiyovu, ndetse ibona Koruneri itaragize icyo ikora, nyuma umusifuzi yongeraho iminota 5, ari nayo yabereye ikizamini Kiyovu kuko muri uko kurwana ku ntsinzi yayo, byateye igihunga mu bakinnyi b’inyuma ba Kiyovu, bityo bituma MUHINDU JEAN PIERRE w’Amagaju abanyura mu rihumye abona igitego cyo Kunganya, amakipe yombi atahana inota rimwe rimwe gutyo. Tubibutsa ko uyu Rutahizamu w’Amagaju yari agize nawe ibitego 8.
N’ubwo kandi imvura yagwaga, ntibyabujije abafana kuwu kurikirana banyagirwa, ikintu gikwiye gushimirwa cyane kuri FunClub.
Inkuru ya Adam Yannick
Yakusanyijwe na Clément Mukimbili