lundi 25 janvier 2016
Yves Rwasamanzi, Umutoza mushya muri Kiyovu 2016

Ibi biremezwa na Bwana Elie Manirarora Umunyamabanga wa Kiyovu Sports, aho yabwiye Ikinyamakuru igihe ati"Yves Rwasamanzi yashyize umukono ku masezerano ubu ni umutoza wa Kiyovu Sports. Yahawe amasezerano y’umwaka umwe. Inshingano za Kiyovu Sports ntizihinduka yarazisomye arazizi iya mbere ni ugukora ikipe ifite intego, ikinyabupfura kandi ishaka ibikombe"
Tubibutse ko Seninga Innocent yatangiye akazi ko gutoza Kiyovu Sports muri Kanama 2015, asimbuye Samuel Amamba wo muri Nigeria wasezerewe nyuma y’icyumweru atangiye gusa kubera ko nta byangombwa byuzuye yari afite.
Tubararikiye kuzaganira n'umutoza byimbitse.