samedi 3 octobre 2015

Ku munsi wa 4 Kiyovu yakiniye i Musanze itahana inota 1

Juma mu mukino uheruka n'Amagaju
Kiyovu Sports yagiye i Musanze Gukina umukino wa 4 wa Shampiona na Musanze FC, iyobowe n'Umutoza Kanamugire ubusanzwe ni umujyanama mu bya Tekiniki muri Kiyovu, ariko kuko umutoza mukuru Bwana Seninga Innocent yagiye mu mahugurwa azamara amezi 2 mu Busuwisi, ubu ni Kanamugire wabaye ari mu cyimbo cye.
Mbere y'uko umukino wa Musanze Fc na Kiyovu Sports utangira twabwiwe na Bwana Minani Hemedi ko abafana ba Kiyovu Sports babanje gutabara umufana witwa Sadam wapfushije mubyara we i Musanze. Irimbi riri hafi yaho ikibuga kiri bikaba biri buborohere guhita bajya ku mupira.

Uyu mukino Kiyovu Sports yawukinnye iri ku mwanya wa 7 ku rutonde rw'agateganyo n'amanota 5. Ikaba yasabwaga gutsinda kugirango izamuke mu manota ndetse n'umwanya mwiza.
Siko byaje kugenda rero kuko umukino waje kurangira nta kipe ibashije kubona igitego. Amakipe yombi akaba yagabanye amanota 1 kuri 1.
Ku Ruhande rw'ikipe ya Kiyovu Sports ariko n'ubwo umukino warangiye ari ubusa ku busa, yitwaye neza kuko mu gice cya mbere yihariye umukino ku buryo bugaragarira abafana bashoboye kwitabira umupira.

Kiyovu Sports Oyeee!

Imikino y’Umunsi wa 4 | www.ferwafa.rw
Kuwa Gatanu, 02/10/2015
APR FC 2-0 Bugesera FC (Kicukiro)
Amagaju FC 2-1 Espoir FC (Nyamagabe)
Kuwa Gatandatu, 03/10/2015
Rwamagana City FC 0-1 Police FC (Rwamagana, Police Pitch)
Musanze FC 0-0 SC Kiyovu (Musanze)
Rayon Sports FC 2-0 Mukura V.S (Kicukiro)
Ku Cyumweru, 04/10/2015
Marines FC vs AS Muhanga (Tam Tam)
Sunrise FC vs Etincelles FC (Rwamagana)
AS Kigali vs Gicumbi FC (Mumena)
Clement Mukimbili