lundi 28 septembre 2015

Fun Club: Inama yabereye i Nyamirambo ku cyumweru


Kuri Cyumweru tariki ya 27/09/2015 isaa cyenda kwa Coach KANAMUGIRE i Nyamirambo, abafana bagera kuri 12 bakoze inama nyunguranabitekerezo, ahanini yarigamije kwiga ku ngamba zo gukomeza umurimo abafana biyemeje wo gutera inkunga ikipe yabo Kiyovu Sports.
Iyi nama yayobowe na Perezida w'abafana ku rwego rw'igihugu Bwana MINANI Hemedi yize ku bijyanye ahanini n'inkunga abafana batera ikipe.

Bimwe mu byifuzo byagaragaye mu gutera inkunga ikipe ya Kiyovu Sports harimo:
  • Amazi y'abakinnyi mu myitozo no kuri Matches
  • Kuba Komite nyobozi yazategura neza umukino uzahuza Kiyovu Sports na Rayon Sports
  • Kwitegura ko ikipe yitwaye neza bafasha Komite kongera Prime de match
  • Gutekereza ku gikorwa cyo gutangira Mutuel de santé abatishoboye.
  • Kwagura FunClub igasakara hirya no hino
  • Gutanga imisanzu ya buri kwezi umuntu agahitamo ayo azajya abona
  • Kujya hakorwa Raporo zigaragaza ibyakozwe kandi mu buryo bwizewe n'ibindi
Bimwe na bimwe byanenzwe harimo:
  • Kuba Raporo y'uko imiti yakoreshejwe umwaka ushize bitaratanzwe neza
  • Kuba imbuga zashyizweho mu gutera  inkunga ikipe zivugirwaho amagambo asebanya
  • Kuba abafana benshi batakitabira kuza ku kibuga n'ibindi.
  • Kwizera ikoreshwa ry'amarozi.
Muri iyi nama kandi, umunyamabanga wa FunClub Bwana  Shaaban yagaragaje Raporo y'uko umutungo wa FanClub wakoreshejwe mu mwaka wa Shampiona ishize. Amafaranga agera kuri 4.978.450 RwF niyo yakoreshejwe mu nkunga zinyuranye abafana bateye ikipe arizo: Kugura abakinnyi (Recrutements), kugura amazi ndetse no kwishyura ibiryo by'abakinnyi muri za Resitora n'ibindi.
Inama iri hafi guhumuza bibukiranyije ku gikorwa ngarukakwezi cyo gutanga imisanzu ya buri kwezi, byishimirwa na bose, maze Bwana Bizimana ahita atanga imbumbe y'umwaka wose.
Ku bijyanye n'igikorwa cyo gutera inkunga Komite mu kubaka Kiyovu Sports, ahanini hagurwa amazi y'abakinnyi banywa mu myitozo no kuri match, bahise bakusanya 70.000 RwF kuri 705.000 RwF ateganyijwe gukoreshwa muri Phase Allée (ubwo twandikaga iyi nkuru twamenye ko amaze kugera ku 180.000 RwF).
Inama yasoreje ku cyifuzo cy'uko inama itaha yazabera ku muhima
Clement Mukimbili
AMAFOTO Y'ABARI MU NAMA