vendredi 18 septembre 2015

Shampiona 2015-16 Umunsi wa 1

Umukino wa mbere wa Shampiyona wahuje Kiyovu Sports na Bugesera Fc warangiye ari ubusa ku busa. Uyu mukino watangiye ku masaha asanzwe ya saa cyenda n'igice, wabereye ku Kibuga cy'ikipe ya Bugesera Fc giherereye mu karere ka Bugesera mu mugi wa Nyamata. Ikirere cyari gifite izuba rikabije kwaka kandi hanashyushye. Umukino muri rusange wabonaga amakipe anganya imikinire, kuko yose haba mu gice cya mbere ndetse n'igice cya kabiri yasatiranaga mu buryo bungana. umukino warangiye ubonetsemo amakarita 2 y'umuhondo imwe ku ruhande rwa Kiyovu n'indi ku ruhande rwa Bugesera. Ikindi cyagaragaye umuntu yavuga ni uko abafana ba Bugesera bari bakubise baruzura n'iyonka. Ariko abayovu nabo bari baje ari benshi baturutse i Kigali mu mamodoka yabo abandi bazakodesheje Taxi. Umupira urangiye twashoboye kuvugana n'abatoza bombi, ibyo badusubije turi kubitegura. Clement Mukimbili