samedi 26 septembre 2015

Ku munsi wa 3 Kiyovu yatahanye intsinzi ku Magaju 2-0

N'Ubwo benshi mu bakunzi ba Kiyovu bari bamaze gukeka ko ikipe Kiyovu Sports ishobora kuba itari yamenyerana neza, cyangwa so ngo babe bakwizera intsinzi; uyu munsi wa 3 wa Shampiona Azam Rwanda Premier League wayibereye mwiza kuko yashoboye gutahana amanota yayo 3 iyakuye ku bitego 2 byose byabonetse mu gice cya 2.

Igitego cya 1 cyabonetse ku munota wa 52'gitsinzwe na myugariro wa Kiyovu witwa Amani, umukinnyi w'inyuma. Ibi byaturutse kuri passe nziza yari ivuye kwa Djuma.
Ku munota wa 65 umusifuzi wo hagati yanze igitego cyari cyagezemo ariko bigaragara gitsinzwe n’umutwe wa Lomami Andre kuri passe nziza yari amaze guhabwa na Ombalenga  wari wambaye nimero 11 wanitwaye neza cyane.
Ku munota wa 73’ nanone biturutse kuri passé ya Ombalenga, yagiye neza ijya ku mutwe wa Lomami Andre wari uhagaze neza maze noneho baracyemera biba bibaye 2 ku busa gutyo.
Lomami wabaye umukinnyi w’umunsi yabwiye abanyamakuru ko yishimye cyane kuko ari umukino wa mbere babashije gutsinda. Yabajijwe niba nka rutahizamu ashobora kuzanyura kuri bagenzi be, maze asubiza muri aya magambo: “Nibyo koko ndabyifuza cyane, biramutse binkundiye ndumva atari ukubivuga gusa no kubikorera birimo, ndumva nshaka kuzabiharanira kugirango mbigereho.”
Umutoza we yatangaje ko yishimye cyane kubera abahungu be. Akomeza avuga ko yabanje gushidikanya ku ikipe Amagaju y’umutoza Bekeni, kuko ngo atari ayizi neza kandi ntanamenye abakinnyi bayo mu gice cya 1. Avuga ko amaze kubona ko mu gice cya 1 bakiniraga hagati cyane, yahinduye uburyo bwo gukina maze abwira abana be gutanga imipira iturutse mu mpande, biramuhira bituma atsinda Amagaju FC.
“Nasanze abakinnyi ba Kiyovu bakina umupira wo kugundira, possessif, ariko njyewe philosophie yanjye ni ugukina umupira ushaka gutsinda; kuba mfite attaquant nka Lomami biramfasha cyane kandi tumaze igihe tubyitoza. Kuba yabishyize mu bikorwa ndumva ari ibyo kumushimira cyane.” Aha umutoza wa Kiyovu Sports yasubizaga uko abona Lomami.
Umuzamu Muganza Alexis wa Kiyovu ntiyitabiriye uyu mukino kubera ko atitabiriye imyitozo, umutoza akaba yavuze ko umukinnyi wese uzajya agaragaza imyitwarire mibi atazajya amukinisha. Ibi kandi bikaba byarabaye no ku mukinnyi Gashugi.
Kiyovu Sport kandi uyu mukino yawukinnye yambaye imyambaro mishya yahawe n’umuryango wa RWAMBILI Emmanuel Diregiteri Tekinini wa Kiyovu, nk’uko twabibwiwe na Bwana Hemedi uyobora abafana ba Kiyovu Sports. Iyi myambaro myiza cyane ikaba yari yanditseho Kiyovu Sport na nimero imugongo naho imbere hakandikwaho Hope Line Sports Ltd. (biracyaza)
Clement Mukimbili