mercredi 28 mars 2012

Kiyovu yakuye 3 kuri As Kigali ku munsi wa 18

Umukino wahuje izi kipe zombi kuri Stade Regional i Nyamirambo, wagaragaye nk'ikipe zakinaga ziziranye cyane ari nabyo bishobora kuba byatumye Kiyovu itabasha gutaha izamu mu gice cya mbere. Twabajije Bwana Hemedi ukunze kudutangariza uko yawubonye maze atubwira muri aya magambo: " Uroye amakipe yombi yanganyije umukino wose cyane cyane ko ikipe ya As Kigali ifite abakinnyi benshi
lundi 26 mars 2012

Julius Bakabulindi yaba yaratsinze igeragezwa

Julisu
Bakabulindi
Nk'uko twabitangarijwe nawe nyir'izina. Bakabulindi Julius yakoze imitozo y'igeragezwa mu ikipe ya Royal Antwerp Fc yo mu gihugu cy'ububirigi.

Iyi kipe iri mu cyiciro cya kabiri ikaba yarabonye uyu mukinnyi ari ku rwego rushimishije. Bakabulindi yatubiye ati:"Igerageza nararikoze kandi mfite amahirwe menshi yo kuba nazahamagarwa kuko maze kurangiza nagiranye amasezerano n'uwanjyanye. Ikindi kandi ikipe ivuga ko ishobora kuzampamagara mu kwezi kwa Gatandatu cyangwa kwa Karindwi, hatabaye ikindi kibazo, ubundi hagiye gukorwa imishyikirano hagati y'ikipe yanjye niya hariya."
dimanche 25 mars 2012

Kiyovu ntiyashoboye kwikura imbere ya Police

Umukino wa Police na Kiyovu nk'uko twabitangarijwe na Bwana Hemedi, wari ushyushye ku makipe yombi aho yatangiye asatirana kandi ariko ashyiramo imbaraga.

Kuri Kiyovu ariko nta mahirwe menshi yabonetse yo gutsinda n'ubwo yagiye igera ku izamu inshuro nyinshi. Police mu gice cya mbere niyo yabanje izamu rya Kiyovu, Umukinnyi mushya ukomoka mu gihugu

Kwisegura !

Bafana kandi namwe bakunzi ba siporo muri rusange, kuva tariki ya 15/01/2012twagize ikibazo gitunguranye cyo gusanga urubuga rwacu rutari gukora.Bikaba byaratewe ahanini n'abacumbikiye urubuga rwacu.

Ubu rero mu gihe turi gushaka ubundi buryo twabitunganya, tubaye tubasabye kubyakira no kuba mukurikirana amakuru yacu kuri Twitter (@KiyovuSports, Facebook ndetse n'iyi Blog.
Murakoze. Webmaster

Kiyovu yagombye gukura amanota kuri Police

n'ubwo Kiyovu ifite amanota 28 ikaba ku mwanya wa 5 n'ibitego 5 izigamye, ibi si ikibazo ku buryo bitatuma yihagararaho ikaba yatsinda Police iri ku mwanya wa mbere. Gusa ntibyoroshye kuko iyi Police y'uyu munsi ikomeye cyane uroye imikino yagiye ikina n'amakipe akomeye. Ifite amanota 35, kandi izigamye akayabo k'ibitego 15 byose.