samedi 3 octobre 2015

Ku munsi wa 4 Kiyovu yakiniye i Musanze itahana inota 1

Juma mu mukino uheruka n'Amagaju
Kiyovu Sports yagiye i Musanze Gukina umukino wa 4 wa Shampiona na Musanze FC, iyobowe n'Umutoza Kanamugire ubusanzwe ni umujyanama mu bya Tekiniki muri Kiyovu, ariko kuko umutoza mukuru Bwana Seninga Innocent yagiye mu mahugurwa azamara amezi 2 mu Busuwisi, ubu ni Kanamugire wabaye ari mu cyimbo cye.
Mbere y'uko umukino wa Musanze Fc na Kiyovu Sports utangira twabwiwe na Bwana Minani Hemedi ko abafana ba Kiyovu Sports babanje gutabara umufana witwa Sadam wapfushije mubyara we i Musanze. Irimbi riri hafi yaho ikibuga kiri bikaba biri buborohere guhita bajya ku mupira.
lundi 28 septembre 2015

Fun Club: Inama yabereye i Nyamirambo ku cyumweru


Kuri Cyumweru tariki ya 27/09/2015 isaa cyenda kwa Coach KANAMUGIRE i Nyamirambo, abafana bagera kuri 12 bakoze inama nyunguranabitekerezo, ahanini yarigamije kwiga ku ngamba zo gukomeza umurimo abafana biyemeje wo gutera inkunga ikipe yabo Kiyovu Sports.
Iyi nama yayobowe na Perezida w'abafana ku rwego rw'igihugu Bwana MINANI Hemedi yize ku bijyanye ahanini n'inkunga abafana batera ikipe.
samedi 26 septembre 2015

Ku munsi wa 3 Kiyovu yatahanye intsinzi ku Magaju 2-0

N'Ubwo benshi mu bakunzi ba Kiyovu bari bamaze gukeka ko ikipe Kiyovu Sports ishobora kuba itari yamenyerana neza, cyangwa so ngo babe bakwizera intsinzi; uyu munsi wa 3 wa Shampiona Azam Rwanda Premier League wayibereye mwiza kuko yashoboye gutahana amanota yayo 3 iyakuye ku bitego 2 byose byabonetse mu gice cya 2.
vendredi 18 septembre 2015

Shampiona 2015-16 Umunsi wa 1

Umukino wa mbere wa Shampiyona wahuje Kiyovu Sports na Bugesera Fc warangiye ari ubusa ku busa. Uyu mukino watangiye ku masaha asanzwe ya saa cyenda n'igice, wabereye ku Kibuga cy'ikipe ya Bugesera Fc giherereye mu karere ka Bugesera mu mugi wa Nyamata. Ikirere cyari gifite izuba rikabije kwaka kandi hanashyushye. Umukino muri rusange wabonaga amakipe anganya imikinire, kuko yose haba mu gice cya mbere ndetse n'igice cya kabiri yasatiranaga mu buryo bungana. umukino warangiye ubonetsemo amakarita 2 y'umuhondo imwe ku ruhande rwa Kiyovu n'indi ku ruhande rwa Bugesera. Ikindi cyagaragaye umuntu yavuga ni uko abafana ba Bugesera bari bakubise baruzura n'iyonka. Ariko abayovu nabo bari baje ari benshi baturutse i Kigali mu mamodoka yabo abandi bazakodesheje Taxi. Umupira urangiye twashoboye kuvugana n'abatoza bombi, ibyo badusubije turi kubitegura. Clement Mukimbili

Licence z'abakinnyi zamaze kuboneka

Inkuru dukesha Elie MANIRARORA, umunyamabanga wa Kiyovu Sports iramenyesha ko license z'abakinnyi zamaze kuboneka.i Ubu abakinnyi 23 nibo babonye bamaze kubona license, isigaye ni iy'Umuzamu Bonheur HATEGEKIMANA kuko hari utuntu duke tutarakemuka. Dore Liste rero y'abakinnyi babonye Lisence: SALUMU YAMINI, DJUMA NSANGANIRA, SULEIMAN KAKIRA, CEDRICK KUBWIMANA, ALEXIS NGANZA, DJUMA NIZEYIMANA, ANDRE LOMAMI, HASSAN HABIMANA,ALEXIS NGIRIMANA, ABDOUL KARIM GASHUGI, JEAN PAUL HAVUGARUREMA,AIMABLE KWIZERA, GHADI NIYONSHUTI, JEAN PAUL MUTABAZI, PATRICK RWERINYANGE, JEAN D'AMOUR UWIMANA, OSIEL TUYISENGE, JMV TWAGIRAMUNGU, JEAN PIERRE MUHINDO (RDC), NAMASOMBWA MUKAMBA (RDC), FITINA OMBALENGA, AMANI UWIRINGIYIMANA, AMBROISE MANIRAREBA. (Bonheur HATEGEKIMANA ntiraboneka)
lundi 9 mars 2015

Kiyovu 2-0 Musanze ku munsi wa 19


Ntawatinya kuvuga ku ya Munani byahuriranye n'umunsi w'Uburenganzira bw'umutegarugori, aho Kiyovu nk'ikipe nkuru yihereranye Musanze ikayipfunyikira ibitego 2 ku busa.
Mu minota ya mbere umukino watangiye amakipe yose asatirana ariko ntihagira ikipe nimwe ibona igitego. Ku munota wa 13 Kiyovu yabonye coup franc itaragize icyo itanga. Ku munota wa 14 Musanze nayo yabonye indi coup franc nayo ntiyagira icyo itanga. Amakipe yakomeje gusatirana ariko habura nimwe yabona igitego. Byageze ku munota wa 21 Musanze ibona indi coup franc ariko inanirwa gukoresha ayo mahirwe, bigeze ku munota wa 24 nibwo Kiyovu yabonye igitego cyayo cya mbere gitsinzwe na rutahizamu wayo MIAMI ku mupira yari aherejwe neza na HUSSEIN, ubwo aba abonye igitego cye cya 10 mu mikino 19 amaze gukina muri championnat 2014-2015.
vendredi 20 février 2015

Kambale Saltan Gentil yatwibwiye ubwo yari mu myitozo ye ya mbere

Ku wa kane tariki ya 19/02/2015, ubwo twarimo tureba imyitozo ya Kiyovu, twaboneyeho umwanya wo kugira icyo tubaza umukinnyi KAMBALE SALTAN GENTIL uburyo yaje muri Kiyovu ndetse na bimwe biranga amateka ye. Dore uko yadusubije:

Adam Yannick: Mwatubwira amazina yanyu, n'amateka y'ukuntu mwatangiye gukina?

KSG: Nitwa Kambale Saltan Gentil, navutse tariki ya 4/12/1991. Natangiye gukina mu 2004, hariya iwacu i Butembo (Congo RDC) nyuma nza guhura n'inshuti yanzanye mu Rwanda, mpita ntangira gukina muri

jeudi 19 février 2015

Kiyovu Sports yigaranzuye Police FC mu mukino w'ikirarane

Nk'uko biri ku mutwe w'inkuru, Umukino KIYOVU SORTS yagombaga kwakiramo POLICE FC, ntiwashoboye kuba ku gihe cyari giteganyijwe, kuko Police Fc yari yakinnye muri icyo cyumweru imikino mpuzamahanga, biryo abakinnyi bari bananiwe, maze isaba ko umukino wimurwa.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18/02/2015 rero akaba aribwo yu mukino wo ku munsi wa wa 15 wa Shampiyona wahuje aya makipe yompi. Umukino watangiye POLICE FC isatira cyane KIYOVU SORTS ikagera imbere y’izamu kenshi ariko ab'inyuma ba KIYOVU SORTS bakayibera ibamba babifashijwemo na NGANZA Alexis wigeze gukinira Police Fc, wagendaga akuramo imipira myinshi.
lundi 16 février 2015
Mbere y’uko uyu mukino wabaye ku cyumweru tariki ya 15/02/2015, utangira habanje igikorwa cyo kwibuka HIGO, wakiniye Kiyovu, wari witabye Imana kuwa 13/02/2015.

Uyu mukino watangiye ikirere kitameze kuko hagwaga akavura gake ariko kavanze n’umuyaga, maze nko ku munota wa 7, Amagaju abanza gutaha izamu rya Kiyovu ku gitego cyatsinzwe na MUTABAZI HAKIM (Papy)
mardi 10 février 2015

I Muhanga Kiyovu Sports yahakuye amanota 3 itsinze Mukura Vs



Nyuma yimikino irindwi KIYOVU SPORTS  nta ntsinzi nimwe ibona, kuwa gatandatu tariki ya 7/02/2015, KIYOVU SPORTS yegukanye amanota atatu, i Muhanga (Gitarama). Aho ikipe ya Mukura Vs yatangije umukino, dore ko ariyo yari yakiriye.
Mu minota nka 20 ya mbere ikipe ya kiyovu yasatiriye ikipe ya Mukura cyane nubwo ntacyo byatanze, amakipe yakomeje gusatirana ariko KIYOVU ibura mahirwe menshi.