jeudi 19 février 2015

Kiyovu Sports yigaranzuye Police FC mu mukino w'ikirarane

Nk'uko biri ku mutwe w'inkuru, Umukino KIYOVU SORTS yagombaga kwakiramo POLICE FC, ntiwashoboye kuba ku gihe cyari giteganyijwe, kuko Police Fc yari yakinnye muri icyo cyumweru imikino mpuzamahanga, biryo abakinnyi bari bananiwe, maze isaba ko umukino wimurwa.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18/02/2015 rero akaba aribwo yu mukino wo ku munsi wa wa 15 wa Shampiyona wahuje aya makipe yompi. Umukino watangiye POLICE FC isatira cyane KIYOVU SORTS ikagera imbere y’izamu kenshi ariko ab'inyuma ba KIYOVU SORTS bakayibera ibamba babifashijwemo na NGANZA Alexis wigeze gukinira Police Fc, wagendaga akuramo imipira myinshi.
Ku munota wa 32 POLICE FC yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe na HABYARIMANA INNOCENT Ku burangare bwa ba myugariro ba KIYOVU SORTS. Ibi byabaye nk'ibikangura KIYOVU SORTS maze nayo itangira gukina umukino wayo wo guhanahana hasi, ishakisha ko yagombora.

Ku munota wa 45 nibwo KIYOVU SORTS yaje kwishyura ubwo HABIMANA YUSSUF yazamukanaga umupira neza ageze murubuga rw'amahina rwa POLICE FC atera ishoti ku buryo umuzamu wa POLICE FC atigeze amenya uko bigenze yashidutse abona umupira mu rushundura. Benshi mu bari ku kibugaga, bahamya ko iki gitego gishobora kuba aricyo cya mbere muri iyi Shampiona. Igice cyambere cyose n'ubwo KIYOVU SORTS yagerageje kwishyura ariko, POLICE FC niyo wabonaga iri gusatira cyane.

Mu gice cya kibiri nyuma y’inama z'abatoza, amakipe yose yagarutse ashaka intsinzi ariko ubona ko KIYOVU SORTS ishaka gutsinda dore ko noneho yakinaga irusha cyane POLICE FC.

Bigeze ku munota wa 62 nibwo KIYOVU SORTS yongeye kubona igitego cyatsinzwe na BENEDATA JANVIER(DJIDJIA) ubwo yateraga ishoti rigakubitaku mukinnyi wa POLICE ndetse no ku giti cy’izamu EMERY umuzamu wa POLICE FC ntiyamenya uko bigenze.

Amakipe yakomeje gusatirana KIYOVU SORTS ishaka uko yakongeramo ibitego ndetse na POLICE FC nayo ishaka uko yagombora ariko umukino ukomeza ntayo ishoboye gutsinda ikindi gitego.

Ku munota wa 76 HUSEIN yahaye umupira MIAMY umupira ku mutwe, awuteye ukubita ku giti cy’izamu, ku buryo igitego cya 3 cyari cyabazwe.

Ku munota wa 80 Yussuf wari witwaye neza cyane mu mukino yaje kuvunika asimbuzwa na Djuma, iyi mvune yabanje gusa n'aho iteye abantu ubwoba ariko ntiyari ikomeye cyane. Uyu Djuma wari umaze  iminota mikeya yinjiye yaje guhusha igitego cyari cyabazwe ariko umupira awutera hanze.

Umukino waje kurangira KIYOVU SORTS itahanye intsinzi ku bitego 2 kuri 1 cya POLICE FC. Ibi bikaba byarashimishije abakunzi ba KIYOVU SORTS kuko yari imaze kugira akamenyero ko gutsindwa mu minota ya nyuma, twavuga nk'umukino wayihuje na RAYON SPORTS muri phase aller, ndetse n'uwa MARINES n'uw'AMAGAJU aho yabanzaga gutsinda mu  nyuma bakayigombora.

Inkuru ya Adam Yannick
Yakusanyijwe na Clement Mukimbili