mercredi 28 décembre 2011

Kiyovu na Mukeba ku munsi wa 8

Serugaba eric
Photo/Archve
Uyu munsi Kiyovu irakira Rayon Sports ku munsi wa 8 ese mama birarangira bite ko aya makipe ahora ahanganye. Kuri Kiyovu ntabwo umuntu yagira ubwoba cyane kuko Rayon imaze igihe itarora mu izamu rya Kiyovu. Dore ko muri iyi myaka ibiri ishize Kiyovu yatsinze Rayon ku buryo nayo ibizi. Gusa ikintu gisa nkaho ari gishya kuri uyu mukino, ni abatoza babiri basa naho nabo bahanganye. hari Jean Marie watozaga Kiyovu ubu niwe utoza Rayon, hakaba na Jean Baptiste uri gutoza Kiyovu magingo aya, watoje Rayon igihe kirekire kandi akanayikinamo.