samedi 12 mai 2012

Ku munsi wa 23, Mukura yateye mpaga y'ibitego 3 Kiyovu

Kiyovu Sports kubera kutitabira umukino wa 23 na Mukura Victory Sports i Huye, yahawe mpaga y'ibitego 3 ku busa, ubwo iraguma ku mwanya iriho. Turacyamenya neza impamvu ifatika y'ukuba abakinnyi batitabiriye umukino. Ikimaze kumenywa ni uko ari ibirebana n'imishahara n'agahimbazamusyi, bidatangirwa igihe, ndetse n'ibirarane. Turasaba abakunzi ba Kiyovu Sports kwitonda kandi bakihangana kuko ibi ntawe bitababaza.

Mu gushaka kumenya ko ibi bintu ari ukuri,
vendredi 11 mai 2012

Kiyovu izakinira i Huye nyuma y'igihe idasohoka

Iyi wikendi KIYOVU iranyarukira i Huye aho igomba gukina umukino umuntu yavuga ko ukomeye na Mukura Vs. Impamvu tuvuga ko ukomeye ni uko Mukura imaze igihe idashobora gutsindirwa ku kibuga cyayo cya Kamena. Ikindi ariko nanone umuntu atabura kuvuga ni uko imaze igihe ikina na Kiyovu haba muri alle na retour bigakinira i Kigali ari Mukura yabishatse.

Kuri Mukura ariko nanone byayiberaga byiza kuko yabaga ishaka ko yakina kandi ikaronka n'agafaranga ku kibuga kuko i Kigali kwinjira haboneka agatubutse.
dimanche 6 mai 2012

Kiyovu ntiyashoboye Kwitwara neza imbere ya APR Fc

Umukino wahuje Kiyovu na APR Fc ku munsi wa 23 wa shampiyona, wabonetsemo ibitego bitatu by'ikipe APR ku busa bwa Kiyovu.

N'ubwo ikipe ya Kiyovu yatangiye igerageza gukinana ingufu ndetse zatanganga icyizere, ntibyayihiriye kuko yaje gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa 45' hasigaye akanya gato cyane ngo igice cya mbere kirangire. Iki gihe Kiyovu yari ituzuye kuko umwe mu bakinnyi b'inyuma Ombeni Nyango yari yakomeretse ari kuvurirwa hanze. Iki gitego cyabonetse gitsinzwe n'umukinnyi Pappy Faty.