dimanche 6 mai 2012

Kiyovu ntiyashoboye Kwitwara neza imbere ya APR Fc

Umukino wahuje Kiyovu na APR Fc ku munsi wa 23 wa shampiyona, wabonetsemo ibitego bitatu by'ikipe APR ku busa bwa Kiyovu.

N'ubwo ikipe ya Kiyovu yatangiye igerageza gukinana ingufu ndetse zatanganga icyizere, ntibyayihiriye kuko yaje gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa 45' hasigaye akanya gato cyane ngo igice cya mbere kirangire. Iki gihe Kiyovu yari ituzuye kuko umwe mu bakinnyi b'inyuma Ombeni Nyango yari yakomeretse ari kuvurirwa hanze. Iki gitego cyabonetse gitsinzwe n'umukinnyi Pappy Faty.


Mu gice cya kabiri umutoza Baptiste wasaga nk'uwacitse intege, yashyizemo amaraso mashya aho yongeyemo Shayaka na Serugaba Eric kugirango arebe ko ikipe hari ikintu yahindura ariko biranga. APR Fc yakomeje kwataka ishaka icya kabiri nibwo ku munota wa 72' St Preux Lionel yaje kongeramo igitego cya kabiri mu muvundo wabereye imbere y'izamu rya Kiyovu. Aha naho kandi umukinnyi tutabashije kubona neza wa Kiyovu yahise ahavunikira ariko bidakanganye. Ubwo Kiyovu yahise ishakisha uburyo yakwishyura ariko biranga. Habonetse amahirwe agera kuri ane yari kuvamo ibitego ariko bigaca hejuru y'umutambiko cyangwa se ku ruhande.

Hasigaye gusa iminota 2 ngo umupira urangire ku munota wa 90' nibwo nanone APR yaje kubona Koruneri maze Olivier Karekezi wari muremure ugereranyije n'abakinnyi b'inyuma ba Kiyovu yaje guteramo icya 3 n'umutwe, ariko nabwo mu ihuzagurika rikomeye imbere y'izamu.

Umukino urangiye umutoza Baptiste akaba yatangaje ko kuri we umukino wari wari ukomeye kandi ko APR yabona ga ifite imyitozo myinshi kumurenza. Ibyo yadutangarije turabitegura turaza kubibagezaho.


Clement Mukimbili