dimanche 23 septembre 2012

Amanota atatu ku munsi wa mbere yatashye ku Mumena

Umukino wo ku cyumweru tariki ya 23/09/2012 kuri Stade Mumena wahiriye Kiyovu ubwo yabashaga kubona intsinzi y'igitego 1 ku busa bwa Espore Fc ikipe ikomoka i Cyangugu.

Uyu mukino wari witabiriwe n'abafana batari bakeya warangiye mu gice cya mbere nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'iyindi, ariko amakipe yombi yabashije guhusha ibitego bigera kuri bibiri bibiri impande zombi.

samedi 15 septembre 2012

Kiyovu ntiyabashije kurenga 1/2 mu guhatanira igikombe cy'Agaciro Development Fund


Umukino wahuje Kiyovu na Mukura muri 1/2 warangiye Mukura ibashije kubona intsinzi y'igitego 1 ku busa bwa Kiyovu Sports.

Iki gitego cyabonetse nko ku munota wa 7 mu gice cya kabiri, aho abakina inyuma ba Kiyovu batereranye umuzamu nuko nawe arasohoka maze umukinnyi wa Mukura abasha kubona uko amuroba umupira urangirira mu rushundura.
vendredi 14 septembre 2012

Kiyovu yizeye intsinzi kuri Mukura ku mukino wa 1/2 y'Igikombe Agaciro Dev

Nyuma y'uko Inteko Rusange ya FERWAFA iteranye kuri uyu wa Gatanu 14/09/2012 ku cyicaro cyayo i Remera, igashyiraho ikurikije amategeko agenga irushanwa yateguye ry'Igikombe cyitiriwe Agaciro Development Fund, liste y'uko amakipe azahura muri 1/2; Kiyovu yizeye intsinzi kuri Mukura dore ko ariyo bigomba guhura kuri uyu wa Gatandatu i Remera kuri Stade Amahoro isaa munani.

Kiyovu yatsinze amajonjora

Kiyovu Sports yatsinze umukino wa 1 mu mikino y'amajonjora y'irushanwa ry'AGACIRO Development Fund. Iri rushanwa rikaba ryarateguwe n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA.
Dore uko amakipe yahuye kuri uyu wa 13/09/2012
------------------------------------------------------
Rayon Sport 1-0 AS Kigal Stade Regional (15h 30)
APR - Amagaju Stade Mumena
Kiyovu 1-0 la jeunesse Regional (13h15)
Police -(6-7) Musanze Stade kicukiro
Mukura -
(8-9) AS Muhanga Nyanza