vendredi 20 février 2015

Kambale Saltan Gentil yatwibwiye ubwo yari mu myitozo ye ya mbere

Ku wa kane tariki ya 19/02/2015, ubwo twarimo tureba imyitozo ya Kiyovu, twaboneyeho umwanya wo kugira icyo tubaza umukinnyi KAMBALE SALTAN GENTIL uburyo yaje muri Kiyovu ndetse na bimwe biranga amateka ye. Dore uko yadusubije:

Adam Yannick: Mwatubwira amazina yanyu, n'amateka y'ukuntu mwatangiye gukina?

KSG: Nitwa Kambale Saltan Gentil, navutse tariki ya 4/12/1991. Natangiye gukina mu 2004, hariya iwacu i Butembo (Congo RDC) nyuma nza guhura n'inshuti yanzanye mu Rwanda, mpita ntangira gukina muri

jeudi 19 février 2015

Kiyovu Sports yigaranzuye Police FC mu mukino w'ikirarane

Nk'uko biri ku mutwe w'inkuru, Umukino KIYOVU SORTS yagombaga kwakiramo POLICE FC, ntiwashoboye kuba ku gihe cyari giteganyijwe, kuko Police Fc yari yakinnye muri icyo cyumweru imikino mpuzamahanga, biryo abakinnyi bari bananiwe, maze isaba ko umukino wimurwa.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18/02/2015 rero akaba aribwo yu mukino wo ku munsi wa wa 15 wa Shampiyona wahuje aya makipe yompi. Umukino watangiye POLICE FC isatira cyane KIYOVU SORTS ikagera imbere y’izamu kenshi ariko ab'inyuma ba KIYOVU SORTS bakayibera ibamba babifashijwemo na NGANZA Alexis wigeze gukinira Police Fc, wagendaga akuramo imipira myinshi.
lundi 16 février 2015
Mbere y’uko uyu mukino wabaye ku cyumweru tariki ya 15/02/2015, utangira habanje igikorwa cyo kwibuka HIGO, wakiniye Kiyovu, wari witabye Imana kuwa 13/02/2015.

Uyu mukino watangiye ikirere kitameze kuko hagwaga akavura gake ariko kavanze n’umuyaga, maze nko ku munota wa 7, Amagaju abanza gutaha izamu rya Kiyovu ku gitego cyatsinzwe na MUTABAZI HAKIM (Papy)
mardi 10 février 2015

I Muhanga Kiyovu Sports yahakuye amanota 3 itsinze Mukura Vs



Nyuma yimikino irindwi KIYOVU SPORTS  nta ntsinzi nimwe ibona, kuwa gatandatu tariki ya 7/02/2015, KIYOVU SPORTS yegukanye amanota atatu, i Muhanga (Gitarama). Aho ikipe ya Mukura Vs yatangije umukino, dore ko ariyo yari yakiriye.
Mu minota nka 20 ya mbere ikipe ya kiyovu yasatiriye ikipe ya Mukura cyane nubwo ntacyo byatanze, amakipe yakomeje gusatirana ariko KIYOVU ibura mahirwe menshi.