mercredi 28 décembre 2011

Kiyovu na Mukeba ku munsi wa 8

Serugaba eric
Photo/Archve
Uyu munsi Kiyovu irakira Rayon Sports ku munsi wa 8 ese mama birarangira bite ko aya makipe ahora ahanganye. Kuri Kiyovu ntabwo umuntu yagira ubwoba cyane kuko Rayon imaze igihe itarora mu izamu rya Kiyovu. Dore ko muri iyi myaka ibiri ishize Kiyovu yatsinze Rayon ku buryo nayo ibizi. Gusa ikintu gisa nkaho ari gishya kuri uyu mukino, ni abatoza babiri basa naho nabo bahanganye. hari Jean Marie watozaga Kiyovu ubu niwe utoza Rayon, hakaba na Jean Baptiste uri gutoza Kiyovu magingo aya, watoje Rayon igihe kirekire kandi akanayikinamo.


Benshi rero bemeza ko bitaza kuba byoroshye, gusa abatoza bo bari bukore akazi kabo basabye kandi ni akazi k'umwuga, turibwira y'uko ntawe ushaka gutsindwa.

Bwana Hemedi ukuriye abafana ba Kiyovu we avuga ko uyu mukino uri mu mikino Kiyovu iba yateguranye ubushishozi cyane. Nawe kandi yongeraho ko gutsindwa byaba ari igisebo gikomeye dore ko bamaze igihe batsinda Rayon nta ngorane, aho yibukije ko i Gikondo Kiyovu yatsinze Rayon kandi imaze igihe itsindwa.

Bwana Korode umufana ukomeye wa Rayon nawe yatangarije amaradiyo ko nta bwoba bafite. Akaba kandi yatangaje ko abafana bateguye agahimbazamusyi (prime) k'abakinni ariko akaba yabigize ibanga. Abajijwe ku bijyanye n'amanota ku rutonde, yasubije ko bo batifuza guhabwa Bonane na Kiyovu.bijyanye


Ku bijyanye rero n'abakinnyi ku mpande zombi nk'uko twabitangarijwe n'ababishinzwe ngo nta kibazo. Tubibutse ko ubu Rayo iri ku mwanya wa 4 n'amanota 14 ikaba izigamwe amanota 5. Naho Kiyovu ikaba ku mwanya wa 6, amanota 13 n'igitego kimwe izigamye.