samedi 15 septembre 2012

Kiyovu ntiyabashije kurenga 1/2 mu guhatanira igikombe cy'Agaciro Development Fund


Umukino wahuje Kiyovu na Mukura muri 1/2 warangiye Mukura ibashije kubona intsinzi y'igitego 1 ku busa bwa Kiyovu Sports.

Iki gitego cyabonetse nko ku munota wa 7 mu gice cya kabiri, aho abakina inyuma ba Kiyovu batereranye umuzamu nuko nawe arasohoka maze umukinnyi wa Mukura abasha kubona uko amuroba umupira urangirira mu rushundura.


Uyu Mukino witabiriwe n'abafana mbarwa ahanini bitewe n'imvura nyinshi yaguye mu mugi wa Kigali. Ikindi gishobora kuba cyateye iyi mpamvu bishoboka kuba ari uko wari uhenze ugereranyije n'urwego rw'iri rushanwa, aho kwinjira byari ku mafaranga 1000, 2000 na 5000 mu cyubahiro.

Gusa nanone umunti ntiyabura kuvuga ko n'abafana b'iki gihe muri rusange batagikunze kwitabira imipira nka kera.

Clement Mukimbili