vendredi 14 septembre 2012

Kiyovu yizeye intsinzi kuri Mukura ku mukino wa 1/2 y'Igikombe Agaciro Dev

Nyuma y'uko Inteko Rusange ya FERWAFA iteranye kuri uyu wa Gatanu 14/09/2012 ku cyicaro cyayo i Remera, igashyiraho ikurikije amategeko agenga irushanwa yateguye ry'Igikombe cyitiriwe Agaciro Development Fund, liste y'uko amakipe azahura muri 1/2; Kiyovu yizeye intsinzi kuri Mukura dore ko ariyo bigomba guhura kuri uyu wa Gatandatu i Remera kuri Stade Amahoro isaa munani.



Tumaze kumva iyi nkuru nziza twegereye bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports badutangariza ko Mukura itari bubakange, ngo kuko umukino wayo na As Muhanga babonye udakanganye. Ibi rero bikaba bije byiyongera ku ntsinzi idasubirwaho Kiyovu yabonye mu mikino y'amajonjora aho yatsinze igitego 1 rukumbi As Kigali, ikipe mu by'ukuri isa nk'aho ari Kiyovu ya 2.

Kiyovu Sports aha ikaba isaba abafana kuyijya inyuma kuko abafana bafite umwanya ukomeye mu mikinire myiza y'abakinnyi.

Uko imikino iteganyijwe:


Igihe
Stade
Amakipe
Ibitego
Ibiciro
14:00 Amahoro Kiyovu - Mukura
1000
2000
5000
16:00 Amahoro Rayon - Amagaju


Clement Mukimbili