dimanche 23 septembre 2012

Amanota atatu ku munsi wa mbere yatashye ku Mumena

Umukino wo ku cyumweru tariki ya 23/09/2012 kuri Stade Mumena wahiriye Kiyovu ubwo yabashaga kubona intsinzi y'igitego 1 ku busa bwa Espore Fc ikipe ikomoka i Cyangugu.

Uyu mukino wari witabiriwe n'abafana batari bakeya warangiye mu gice cya mbere nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'iyindi, ariko amakipe yombi yabashije guhusha ibitego bigera kuri bibiri bibiri impande zombi.



Mu gice cya kabiri ibintu byahindutse ubwo habonekaga kufura (coup franc / free kick) hafi y'izamu rya Espoir aho umukinnyi Clement wa Espoire wahoze akinira Kiyovu muri za 2007 yateze Kamaba Bokota Labama wari wamanutse neza ashakisha igitego, maze ahita ahabwa ikarita itukura. Nibwo Jabir Mutarambirwa yahabwaga gutera, nk'uko yabigenje mu mukino w'umwaka ushize aboneza umupira mu rushundura hari nko ku munota wa 70'.

Umupira warangiye nta kindi gitego kibonetse, icyakoze ikipe ya Espore yariye karungu mu minota ya nyuma aho yabashije kugerageza izamu ishuro ebyiri zose ariko bikanga, ibi bikaba byaviriyemo umuzamu Batte Shamiru wa kiyovu gukoremereka bikomeye mu muhogo aho bamugonze maze umukino urangiye ahita ajyanwa kwa muganga, ubwo twandika iyi nkuru tukaba twamenye ko yatashye amahoro yorohewe nta kibazo.

Clement Mukimbili