lundi 25 juin 2012

Kiyovu yaviriyemo muri 1/8 muri 2012

Imikino ibiri yahuje ikipe Kiyovu Sports na mukeba Rayon Sports, mu guhatanira igikombe cy'amahoro mu mwaka wa 2012 muri 1/8, yarangiye Kiyovu itabonye intsinzi.

Umukino wa mbere Kiyovu yakinishije ingufu muri rusange ariko ntibyayihira. Mu gice cya mbere cy'uyu mukino Rayon Sports wabonaga ariyo ifite ingufu cyane kuko yasatiraga kandi ikagumana umupira igihe kirekire ku buryo bugaragara. Ibi ariko ntibyayihesheje igitego na kimwe mu minota 45 ibanza.

Igice cya kabiri kimaze igihe gito cyane nibwo Fuad Ndayisenga wa Rayon yibye umugono ab'inyuma ba Kiyovu ku ruhande rwo kuri 3 maze atera twa dushoti twe tugenda tuzunguruka aboneza mu izamu.Iki gice gusa uretse iki gitego, ntabwo Kiyovu yitwaye nabi na gato kuko yakomeje gusatira nayo ishaka igitego.


Abakinnyi nka Simon Okwi, Julius na Yusufu Kabishi imbere bageragezaga gusatira izamu ariko bikanga. Ntawakwibagirwa umupira wagarukiye ku mutambiko w'izamu habura iminota 2 gusa ngo umupira urangire.

Jabir nawe wa Kiyovu yagerageje amasantre ye menshi ariko ntihaboneke urangiriza mu izamu. Abafana mu mpande zombi babonye ko umukino wo kwishyura ikipe zigomba kuba zizangera kwesurana mu buryo bugaragara.

Uyu mukino urangiye abatoza bombi bagaragarije abanyamakuru uko babonye umukino. ( iyi nkuru y'ibyo bavuze iri gutunganywa )

Mu mukino wo kwishyura ibintu byaje byahindutseho gato. Uroye abakinnyi bakinanye ingufu mu gice cya mbere ariko mu minota ibanza. Dore ko zombi zashakaga intsinzi. Rayon niyo yabanje igitego nanone giturutse mu by'ukuri ku burangare no guhagarara nabi kw'abinyuma ba Kiyovu. Ntibyateye kabiri nanone Rayon ibona igitego cya kabiri ariko bigaragara ko uwagitsinze yari yaraririye n'ubwo abasifuzi ntacyo babivuzeho.

Mu gice cya kabiri Kiyovu yatangiranye impinduka ku buryo bugaragara aho Umutoza Baptista yigiriye inama yo guhindura inyuma yongeramo Radju umuhungu ukunze guhagarara neza ariko akaba adakunze kumukinisha. Ibi byatumye hahinduka byinshi kuko Rayon sports ntiyongeye kurenga umutaru.

Umuzamu Batte Shamiru yahagiriye imvune ikomeye mu mutsi w'akaguru k'iburyo ahagana mu itako, bimuviramo gusimburwa na Pascal. Benshi bemeza ko uyu mwana Shamiru arusha izamu Pascal, kuko n'ubwo ari mugufi bwose ariko yitwara neza cyane.

Kiyovu yakomeje gusatira maze ibona kufra ebyiri zanabonetsemo ibitego 2 byo kwishyura. Uwabitsinze akaba nta wundi ari Jabir Mutarambirwa wateye ya mashoti ye akase neza maze umunyezamu wa Rayon wabaga yahagaze nabi agashiduka umupira uboneje mu rushundura.

Abafana ba Rayon bahise bagabanya gusakuza kugeza ubwo umupira urangiye. Umupira urangiye benshi bavugaga ko ikipe zombi zitakinnye umukino ushimishije ku bijyanye na tekiniki. Mbese ko wari ku rwego rwo hasi.

Tukaba tutarangiza tutababwiye ko Rayon yari imaze hafi imyaka ine idatsinda Kiyovu, kuri yo bikaba byari biyibereye byiza kongera kwigaranzura Kiyovu yari imaze kuyimenyereza kuyipfunyikira.

Dore uko amakipe yatsindanye mu kwishyura

APR 2-1 Sec Academy (5-1)
Police 4-1 Marines (9-2)
Kiyovu 2-2 Rayon (2-3)

Clement Mukimbili