mercredi 28 novembre 2012

Kiyovu yanganyije na Rayon i Rwamagana

Icyongereza kuri Facebook
Umukino wa gicuti wahuje kiyovu na Rayon i Rwamagana warangiye ari ubusa ku busa, uyu mukino ukaba wari ku rwego rudashimishije dore ko izi kipe zombi n'ubwo zari zatumiwe na gahunda yo kurwanya Malaria aho mu ntara y'i Burasirazuba. Ikipe ya Kiyovu Sports niyo yabanje kugerera igihe ku kibuga mu gihe ikipe ya Rayon Sports yo bitayikundiye ku mpamvu tutari twamenya, kuko yahageze saa kumi n'imwe yarenze maze umukino utangira saa kumi n'ebyiri.



Mu minota 15 umukino wamaze nta kipe yarebye mu izamu ry'indi. Mubyo twabashije kumenya ni uko Abatoza bombi bari bahari, abafana ku ruhande rwa kiyovu nabo bari bahari ariko bigaragara ko atari benshi.

Batte Shamiru umuzamu wa Kiyovu Sport ari nawe dukesha iyi nkuru, yatubwiye ko atakinnye, ndetse ko na Bokota Labama rutahizamu atari ahari. Yakomeje avuga ko Kiyovu yabonye akanya ko kwishyushya gahagije kuko yahageze kare, ariko arangiza avuga ko hanaguye imvura nyinshi.

Ikigaragara ni uko izi kipe zibanye ziziranye, kandi zigitinyanye mu mikino yose yazihuza. Imyitozo ikaba ikomeje ku kibuga cya Mumena 
Clement Mukimbili