lundi 26 mars 2012

Julius Bakabulindi yaba yaratsinze igeragezwa

Julisu
Bakabulindi
Nk'uko twabitangarijwe nawe nyir'izina. Bakabulindi Julius yakoze imitozo y'igeragezwa mu ikipe ya Royal Antwerp Fc yo mu gihugu cy'ububirigi.

Iyi kipe iri mu cyiciro cya kabiri ikaba yarabonye uyu mukinnyi ari ku rwego rushimishije. Bakabulindi yatubiye ati:"Igerageza nararikoze kandi mfite amahirwe menshi yo kuba nazahamagarwa kuko maze kurangiza nagiranye amasezerano n'uwanjyanye. Ikindi kandi ikipe ivuga ko ishobora kuzampamagara mu kwezi kwa Gatandatu cyangwa kwa Karindwi, hatabaye ikindi kibazo, ubundi hagiye gukorwa imishyikirano hagati y'ikipe yanjye niya hariya."


Hagati aha rero Julius Bakaburindi aracyari umukinnyi wa Kiyovu Sports, bivuze ko igihe ikipe iyo ariyo yose yamukenera igomba kubanza kumvikana n'ubuyobozi bwa Kiyovu Sports.

Tumwifurije amahirwe.

Clement Mukimbili