dimanche 25 mars 2012

Kiyovu ntiyashoboye kwikura imbere ya Police

Umukino wa Police na Kiyovu nk'uko twabitangarijwe na Bwana Hemedi, wari ushyushye ku makipe yombi aho yatangiye asatirana kandi ariko ashyiramo imbaraga.

Kuri Kiyovu ariko nta mahirwe menshi yabonetse yo gutsinda n'ubwo yagiye igera ku izamu inshuro nyinshi. Police mu gice cya mbere niyo yabanje izamu rya Kiyovu, Umukinnyi mushya ukomoka mu gihugu
cy'uburundi LODY  MAVUGO ku mupira yaherejwe na TUYISENGE niwe watsinze igitego kibanza hanyuma undi witwa IBRAHIM NDIKUMASABO nawe ayitsindira icya 2. Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu nta mahirwe yo kwishyura ibonye.

Mu gice cya kabiri Kiyovu yaje yinyaye mu isunzu kuko yashoboye kurinda izamu bikomeye Police ntibone aho yongera kumenera. Ibi kandi byagaragaye muri za Koruneri nyinshi yabonye nk'uko Hemedi yakokomezaga abitubwira. Ikindi ariko nanone Umutoza Babtiste Kayiranga yari yasimbuje abakinnyi yabonaga ko bari bananiwe gukora icyo yabatumye.

Kiyovu yaje kubona coufran mu minota ya Nyuma maze iterwa neza na JABIR MUTARAMBIRWA nk'uko izina rye riri koko ni Mutarambirwa, ukunze gutera coufran neza, maze ihita ijyamo igitego kimwe rukumbi muri uyu mukino kiba kirabonetse.

Umukino wa Kiyovu kandi n'ubwo abakinnyi bayo bamwe bakirwaye abandi nka Yusufu Ndayishimiye akaba mu gihano cy'ikarita yahawe, ntibyabujije ababanje mu kibuga kwitwara neza ku buryo ubu umuntu atabura kuvuga ko nta mukinnyi ugendera ku izina rye (kizigenza). Hemedi kandi yakomeje atanga inama ko abakinnyi Kiyovu ifite bose bashobora gutanga umusaruro igihe umutoza abahaye amahirwe angana.

Uyu mu kino kandi waranzwe n'abafana bakeya ku kibuga ku ruhande rwa Kiyovu dore ko na Police ubusanzwe nta bafana benshi igira. Bikaba kandi ari kimwe mu bintu umuntu yagaya kuko bituma ikipe idakina neza ifite courage mu gihe abafana batayiherekeje ari benshi.

Umutoza KAYIRANGA Baptiste akaba nyuma y'umukino yatangarije abanyamakuru ko yemeye kuba atsinzwe na Police kuko ariko byagenze nyine, gusa ku kuba yakinishije Julius Bakaburindi kandi atarigeze akorana imyitozo na bagenzi be. Aha akaba yasubije ko abona nta kibazo kuko nk'umukinnyi wabigize umwuga kandi ushobora kuba yakwirwanaho mu mukino uwo ariwo wose yabonaga ko atari ikibazo. Gusa kuba atagize umusaruro atanga bishobora kuba byatewe n'umunaniro w'urugendo kuko amasaha asaga 8 mu ndege yaba ariyo ntandaro yo kuba atakinanye imbaraga ze zose.
Inkuru ya Hemedi Minani
yakusanyijwe na Clement Mukimbili