dimanche 25 mars 2012

Kiyovu yagombye gukura amanota kuri Police

n'ubwo Kiyovu ifite amanota 28 ikaba ku mwanya wa 5 n'ibitego 5 izigamye, ibi si ikibazo ku buryo bitatuma yihagararaho ikaba yatsinda Police iri ku mwanya wa mbere. Gusa ntibyoroshye kuko iyi Police y'uyu munsi ikomeye cyane uroye imikino yagiye ikina n'amakipe akomeye. Ifite amanota 35, kandi izigamye akayabo k'ibitego 15 byose.
Umukino wayo uheruka yangayije na APR ikipe ubu ifite iki gikombe kandi y'igihangange. Umukinnyi Meddy imana y'ibitego bya Police muri iyi sezo, twabibutsa ko yabanje gukinira Kiyovu ubwo yari ataramenyekana. Ese mama yaza kubasha kuyitsinda yaramwirereye. Tubitege amaso. Ku Ruhande rwa Kiyovu abakinnyi benshi bari barwaye baraza kuba bahari. Ndetse na Bakabulindi Julius wari mu myitozo mu Bubiligi nubwo yagarutse ku wa gatandatu, ashobora kuza gukina... Umutoza mu cyizere gike yatubwiye ko byose bishoboka. Uyu mukino Yusufu Kabishi ukunda gutsindisha umutwe akaba atari bukine kuko afite ikarita.