mercredi 28 mars 2012

Kiyovu yakuye 3 kuri As Kigali ku munsi wa 18

Umukino wahuje izi kipe zombi kuri Stade Regional i Nyamirambo, wagaragaye nk'ikipe zakinaga ziziranye cyane ari nabyo bishobora kuba byatumye Kiyovu itabasha gutaha izamu mu gice cya mbere. Twabajije Bwana Hemedi ukunze kudutangariza uko yawubonye maze atubwira muri aya magambo: " Uroye amakipe yombi yanganyije umukino wose cyane cyane ko ikipe ya As Kigali ifite abakinnyi benshi
bakinnye muri Kiyovu, kandi baba bashaka kwigaragaza no gukanira cyane, bigatuma rero Kiyovu idakina ifite icyizere gihagije cyo kubona aho yamenera. Hasigaye gusa iminota itanu nibwo Kiyovu yaje kubona koruneri iterwa na Jabir MUTARAMBIRWA maze Rodrigue MURENGEZI wari uhagaze neza ahita ateramo umutwe atajuyaje maze Kiyovu itahana amanota yayo atatu gutyo."

Hemedi kandi akaba yagize yagize icyo avuga ku mukinnyi Hussein SIBOMANA kuko ngo mu minota 15 yakinnye ya nyuma asimbuye, dore ko yari amaze iminsi atitwara neza, yakinanye ingufu kandi akataka cyane ku buryo butari busanzwe, ku buryo avuga ko n'intsinzi y'uyu munsi Kiyovu iyikesha imbaraga yakinanye.

Yongeye kandi kugaragaza ko ababajwe n'uko abafana bacitse intege bataza ku kibuga no mu myitozo. Yongera kandi gusaba abafana kwitabira imyitozo no gutanga imisanzu isanzwe ya 200 kuko uko biri kose bifasha ikipe cyane cyane abakinnyi mu kubashakira imiti ndetse n'ikintu cyo kumanura ivumbi nyuma y'imyitozo.

Mbere y'uko izi kipe zihura, Kiyovu yari ku mwanya wa 5 naho As kigali iri ku mwanya wa 11, Kiyovu by'akarusho yararushaga As kigali amanota 10 yose n'ibitego 4 ku mwenda w'ibitego 10 As Kigali yari ifite.

Ntitwarangiza iyi nkuru ariko tutavuze ku mutoza Baptiste udahwema gukangurira abakinnyi kwitanga uko bashoboye n'ubwo baba batarabona imishahara yabo ku gihe gikwiye.

Hagati dore uko ikipe ziraye zitsindanye ku munsi wa 19 wa Shampiona PNLF: APR FC 3 - 1 ETINCELLE FC, RAYON SPORT 1 - 0 AMAGAJU FC, ISONGA FC 3 - 1 NYANZA FC, POLICE FC 3 - 0 LA JEUNESSE FC, KIYOVU SPORT FC 1 - 0 AS KIGALI FC, MUKURA VS 2 - 2 MARINE FC