samedi 14 avril 2012

Ku munsi wa 21 - kiyovu irakina n'Isonga umukino uza kuba ukomeye

Nyuma y'iminsi 7 yagenewe icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Shampiyona irasubukura imikino yayo kuri uyu wa 14/04/2012.
N'ubwo Isonga iri buze kuba yakira Kiyovu kuri Stade
Regional, umuntu yavuga ko uyu mukino uraza kuba ari ingorabahizi kuri Kiyovu, kuko ubwo izi kipe ziheruka gukina muri 2011 kuya 10 ukwakira, izi kipe zaranganyije 1-1. Ikindi kandi Ikipe Isonga imaze igihe iri gutsinda cyane ikaba isatira Kiyovu mu manota dore ko ifite amanota 21 kuri 31 ya Kiyovu. Imaze gukina imikino 19 naho Kiyovu 18. Aha umuntu yavuga ko Kiyovu iramutse itsinze niyo yaba ifite amahirwe menshi yo kuguma ku mwanya mwiza.
Kuri Kiyovu rero birayisaba gukina yitondeye uyu mukino kurusha uko yawukinnye ubushize aho byagaragaraga ko yasuzuguye Isonga ko ari ikipe y'abana bakiri bato. Isonga nayo bigaragara ko ifite umwihariko muri iyi Shampiyona kuko ishaka kwerekana ruhago y'abakiri bato. Mufana aho uri hose igerere kuri Stade Regional wihere amaso.

Clement Mukimbili