samedi 21 avril 2012

Kiyovu yatsinze Rayon umukino wo kwishyura 1-0

Julius Bakabulindi
watsinze
Ku kibuga kinini cya Stade Amahoro, Kiyovu yatsinze mukeba wayo Rayon Sports umukino mu by'ukuri wari utegerejwe n'abantu benshi. Ngayo amaradiyo yari yacitse ururondogo reka sinakubwira, ngabo abafana hirya hino, ngabo abatoza bari babanje bose gusa n'aho berekana ko byose bishoboka.

Umukino rero washyize uraba, maze igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kurora mu izamu ry'iyindi. Mu gice cya kabiri ku munota wa 68 Umukinnyi umaze kuba inararibonye muri Kiyovu mu kurora mu izamu Julius Bakabulindi yahawe neza umupira uturutse kwa Jabir na Yusufu maze ashota umuzamu wa Rayon, inshuro ya mbere arawuruka, arongera arashota umupira urangirira mu rushundura gutyo.



Mu gihe turi gutunganya inkuru neza y'uko umukino wagenze, tubaye dushimiye abafana bose bitabiriye uyu mukino, n'abitanze bose ngo Kiyovu itsinde uyu mukino.
Clement Mukimbili