dimanche 29 avril 2012

Kiyovu yatsinze Espoire umukino wo kwishyura


Kiyovu Sport yakiriye ikipe Espoire Fc y'i Cyangugu ku kibuga cya Stade Regional. Uyu mukino abafana bawitabiriye ni bake cyane ugereranyije n'abaje kuri matche yabanje ya mukeba Rayon.

Mu gice cya mbere Kiyovu yakinishije ingufu nkeya ubona yasuzuguye umukino ku buryo byaje kuyiviramo gutsindwa igitego ku munota wa 38 cyaturutse kuri contre attaque, aho abakinnyi babiri gusa kongolo yahise ahereza Umunyakameruni Youssa Makeba nawe ntiyazuyaza ahita atera mu mfuruka y'izamu.


Mu gice cya Kabiri Kiyovu yaje yiminjiriyemo agafu aho umutoza Baptiste yasimbuje neza kandi akangurira abakinnyi gukinisha infufu. Ibi byaje gutanga umusaruro kuko ku munota wa 62 Bakabulindi Julius yabonye amahirwe amaze gucenga abakinnyi 2 aba arishyuye. Ku munota nanone wa mirongo 88 Kiyovu yaje kubona coufran mu metero 30 maze Jabiri Mutarambirwa atera ishoti rikomeye cyane umuzamu arariruka, Bakabulindi wari hafi ye ahita ashotamo igitego cya kabiri kiba kibonetse gutyo.

Umupira wakomeje Kiyovu ikomeza gusatira ndetse ibona amahirwe menshi ariko atagize igitego kibonekamo.

Kiyovu rero iraranye amanota yayo atatu yitegura umukino ukomeye igomba gukina na APR Fc ku mahoro ku cyumweru, uyu mukino ukaba ari ikirarane, tubibutsa ko APR Fc nayo yatsinze Rayon Sports 3-2 kuri Stade amahoro. Izi kipe zombi rero zikaba zizahura zifite morale y'intsinzi bikaba bigoye kuvuga uzatsinda.
Kanda aha urore video y'ibitego