samedi 14 avril 2012

Isonga yagabanye Amanota na Kiyovu 0-0

Kiyovu : ibumoso Abunamye : Shamiru,Ombeni, Katerega,
Raju, Jabir, Pierre. Abahagaze: Eric, Rodrigue, Yusufu, Julius, Patrick
N'ubwo ikipe zombi zarangije zinganyije, umupira muri rusange wari ukomeye kuko ikipe zombi zakinnye zihanahana neza, mu gice cya mbere Kiyovu yabuze amahirwe agera kuri abiri ndetse bayima na Penaliti yari yabazwe.

Ikipe Isonga ariko nayo ni uko kuko mu gice cya mbere n'ubwo itabonye igitego yatatse Kiyovu ku buryo bugaragara, aho yabuze nayo amahirwe agera kuri atanu yari yabazwe. Umupira warangiye mu gice cya mbere nta kipe iroye mu izamu ry'indi.


Mu gice cya kabiri ikipe zagarutse zishyiramo agatege, zirasatirana rubura gica. Isonga ariko ku ruhande rwayo ikaba ariyo yihariye umupira muri iki gice hafi 65% dore ko yanabuze amahirwe agera na none kuri abiri akomeye yari kuvamo igitego.

Muri Kiyovu umutoza Baptista yongeyemo abakinnyi agirango arebe ko hari icyahinduka. Aho Sibomaba Hussein yamariye kwinjira ibintu byahindutse ndetse habura gato kuba yatsinda igitego cy'umutwe imbere y'umunyezamu Kwizera Olivier witwaye neza muri uyu mukino.

B.Shamiru izamu yarikomeyeho
Abafana ku kibuga ntibari bashyushye birumvikana kuko ikipe zombi nta yatsinze. Umukino urangiye abafana ba Kiyovu bateye intero imwe ivuga ngo "merci Kiyovu merci.." Ibi bikaba bisobanuye ko kunganya bwa kabiri bitumye batanana akanyamuneza.



Abafana b'isonga bari bake cyane gusa umukino ugiye kurangira wabonaga benshi badafana kiyovu bari ku isonga batangiye kubona ko Kiyovu byayirangiranye, umukino urangiye bumiwe.

Umutoza Baptiste yahise akoranya abakinnyi abakoresha isengesho ryo gusoza umukino ari nako abahumuriza.

Clement Mukimbili