vendredi 14 décembre 2012

Kiyovu 3-0 Mukura Umukino wa gicuti

[video kuru Kiyovu TV] Mu rwego rwo kugirango ikipe ikomeze imyitozo, tariki ya 14 ukuboza 2012, Kiyovu Sports yakinnye umukino wa gicuti n'ikipe ya Mukura Victory Sports, ku kibuga cyayo Mumena.

Umukino muri rusange warimo imbaraga ku mpande zombi aho wabonaga ko abakinnyi bashaka kugaragaza umukino mwiza usukuye kandi bashaka n'ibitego. Nta mahirwe Mukura yagize kuko Kiyovu ariyo yatsinze ibitego 3 byose ku busa bwa Mukura. Igitego cya mbere nicyo twabashije kubonera amashusho kikaba cyatsinzwe mu minota itanu ibanza, na Jusius Bakabulindi.

Ibindi bitego byatsinzwe  ku munota wa 37 na Bokota Kamana Labama hanyuma Okello nawe mugice cya kabiri atsinda icya 3 nko ku munota wa 70. Icyagaragaye kandi muri uyu mukino umuntu yakwishimira ni uko abafana bawitabiriye n'ubwo atari benshi cyane. Kwinjira byari 500Rwf, amafaranga mu by'ukuri akoreshwa mu guteza imbere ikipe. [Reba Video]

Clement Mukimbili
dimanche 9 décembre 2012
Inkuru ya Adam Ribery Yannick : UMUKINO WO KU MUNSI WA CYENDA WA CHAMPIONANT WAHUZAGA IKIPE YA KIYOVU SPORT NA APR FC URANGIYE ARI IBITEGO BIBIRI BYA APR KURI KIMWE CYA KIYOVU(1-2). ARIKO NTABWO BIVANYE KIYOVU KU MWANYA WAYO WA MBERE. TUKABA DUSABA ABAYOVU KWIHANGANA NDETSE NO GUKOMEZA GUTERA IKIPE INKUNGA BITABIRA KUREBA IMYITOZO NDETSE N'IGIHE YAKINNYE. TUKABA TUNENGA ABAFANA BA KIYOVU BATAJE KUREBA UMUPIRA KUKO NTABWO WARI WITABIRIWE N'ABAFANA BENSHI. GUSA TUKABA DUSHIMIRA ABAFANA BARI BITARIYE KUREBA UYU MUPIRA TUBASABA KO BATACIKA INTEGE. Reba Video y'ibitego
mercredi 28 novembre 2012

KIYOVU a livré un match amical contre RAYON à Rwamagana)

English on Facebook Le matche qui a opposé Kiyovu sports et Rayon Sports à Rwamagana à l'EST du pays; s'est soldé sur un score de 0-0. Le matche n'était pas à la hauteur même si les deux équipes jouaient à l'invitation du Programme de la lutte contre le Paludisme (Malaria).

Ce fut l'équipe de Kiyovu qui est arrivé la première mais Rayon est arrivé 17H30 passé.

Kiyovu yanganyije na Rayon i Rwamagana

Icyongereza kuri Facebook
Umukino wa gicuti wahuje kiyovu na Rayon i Rwamagana warangiye ari ubusa ku busa, uyu mukino ukaba wari ku rwego rudashimishije dore ko izi kipe zombi n'ubwo zari zatumiwe na gahunda yo kurwanya Malaria aho mu ntara y'i Burasirazuba. Ikipe ya Kiyovu Sports niyo yabanje kugerera igihe ku kibuga mu gihe ikipe ya Rayon Sports yo bitayikundiye ku mpamvu tutari twamenya, kuko yahageze saa kumi n'imwe yarenze maze umukino utangira saa kumi n'ebyiri.

samedi 3 novembre 2012

Rayon 3-1 Kiyovu à la Huitième Journée

English on Facebook Le match qui a opposé Rayon Sports et Kiyovu Sports s'est soldé de 3 buts contre 1 au profit de Rayon Sports. C'est en premier mi-temps que Rayon Sports a obtenu les deux premiers buts. En deuxième mi-temps Rayon Sports a obtenu le troisième but. Rappelons que tous les 3 buts ont été marque par Sina Gerome. Kiyovu Sports par le biais de Serugaba Eric n'a pu rembourser qu'un seul but vers la fin du jeu.

Kiyovu Sports a usé de son mieux dans la deuxième mi-temps, mais ce fut en vain.

Après la 8eme journée, Kiyovu Sports est encore premier avec ses 18 points, tandis que Rayon Sports saute de la 12e place pour arriver provisoirement en huitième place.


Clément M

mercredi 24 octobre 2012

Kiyovu seek consistency - The newtimes

Primus National football League table leaders SC Kiyovu take on Police this afternoon at Amahoro stadium looking to make it six wins in a row and maintain their perfect start to the season.

Jean Baptiste Kayiranga’s side have accrued maximum points from their opening five fixtures and will look to adding three more especially knowing that APR and Musanze are breathing down their necks.

dimanche 21 octobre 2012

A la 5° journée KIYOVU a rempli 15 points sur 15, chose inattendue…

Le matche qui a opposé KIYOVU et Marine s'est soldé sur un score de 1-0. Durant la première mi-temps, les deux équipes étaient sur le même longueur d'onde. Les deux entraineurs pensaient peut être égaliser a la fin. Sur le côté de KIYOVU les supporteurs étaient calme un peu, on n’attendait pas de perpétuels sifflements. En bref beaucoup de supporteurs avaient un sentiment d’un match qui coute que coute finirait par match nul.
samedi 6 octobre 2012

Les bus de Kiyovu contre la Jeunesse 2-1

Video des buts

vendredi 5 octobre 2012

Kiyovu espère gagner contre Jeunesse ce Samedi

Ce samedi Kiyovu va rencontrer laJeunesse à son stade Mumena. ça sera un defi s'il les verts parviens à décrocher les 3 pts.
Tout le monde sait que les garçons de Jean Baptiste Kayiranga sont bien en forme depuis le commencement de ce championnat.

dimanche 23 septembre 2012

Amanota atatu ku munsi wa mbere yatashye ku Mumena

Umukino wo ku cyumweru tariki ya 23/09/2012 kuri Stade Mumena wahiriye Kiyovu ubwo yabashaga kubona intsinzi y'igitego 1 ku busa bwa Espore Fc ikipe ikomoka i Cyangugu.

Uyu mukino wari witabiriwe n'abafana batari bakeya warangiye mu gice cya mbere nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'iyindi, ariko amakipe yombi yabashije guhusha ibitego bigera kuri bibiri bibiri impande zombi.

samedi 15 septembre 2012

Kiyovu ntiyabashije kurenga 1/2 mu guhatanira igikombe cy'Agaciro Development Fund


Umukino wahuje Kiyovu na Mukura muri 1/2 warangiye Mukura ibashije kubona intsinzi y'igitego 1 ku busa bwa Kiyovu Sports.

Iki gitego cyabonetse nko ku munota wa 7 mu gice cya kabiri, aho abakina inyuma ba Kiyovu batereranye umuzamu nuko nawe arasohoka maze umukinnyi wa Mukura abasha kubona uko amuroba umupira urangirira mu rushundura.
vendredi 14 septembre 2012

Kiyovu yizeye intsinzi kuri Mukura ku mukino wa 1/2 y'Igikombe Agaciro Dev

Nyuma y'uko Inteko Rusange ya FERWAFA iteranye kuri uyu wa Gatanu 14/09/2012 ku cyicaro cyayo i Remera, igashyiraho ikurikije amategeko agenga irushanwa yateguye ry'Igikombe cyitiriwe Agaciro Development Fund, liste y'uko amakipe azahura muri 1/2; Kiyovu yizeye intsinzi kuri Mukura dore ko ariyo bigomba guhura kuri uyu wa Gatandatu i Remera kuri Stade Amahoro isaa munani.

Kiyovu yatsinze amajonjora

Kiyovu Sports yatsinze umukino wa 1 mu mikino y'amajonjora y'irushanwa ry'AGACIRO Development Fund. Iri rushanwa rikaba ryarateguwe n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA.
Dore uko amakipe yahuye kuri uyu wa 13/09/2012
------------------------------------------------------
Rayon Sport 1-0 AS Kigal Stade Regional (15h 30)
APR - Amagaju Stade Mumena
Kiyovu 1-0 la jeunesse Regional (13h15)
Police -(6-7) Musanze Stade kicukiro
Mukura -
(8-9) AS Muhanga Nyanza
mercredi 8 août 2012

Umukino wa Gicuti Kiyovu na Esperance (2-1)

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 8/08/2012 guhera saa 4:00 Kiyovu yakinnye umukino wa Gicuti n'ikipe ya Esperance, kuri Stade Mumena. Umukino watangiye utinze ukurikije ko wari witezwe i saa munani.

Muri uyu mukino Umutoza Batisita akaba yakinishije abakinnyi basanzwe bakina muri Junior ya Kiyovu ndetse na bamwe mu bakinnyi bari kugeragezwa bashya.
lundi 25 juin 2012

Kiyovu yaviriyemo muri 1/8 muri 2012

Imikino ibiri yahuje ikipe Kiyovu Sports na mukeba Rayon Sports, mu guhatanira igikombe cy'amahoro mu mwaka wa 2012 muri 1/8, yarangiye Kiyovu itabonye intsinzi.

Umukino wa mbere Kiyovu yakinishije ingufu muri rusange ariko ntibyayihira. Mu gice cya mbere cy'uyu mukino Rayon Sports wabonaga ariyo ifite ingufu cyane kuko yasatiraga kandi ikagumana umupira igihe kirekire ku buryo bugaragara. Ibi ariko ntibyayihesheje igitego na kimwe mu minota 45 ibanza.

Igice cya kabiri kimaze igihe gito cyane nibwo Fuad Ndayisenga wa Rayon yibye umugono ab'inyuma ba Kiyovu ku ruhande rwo kuri 3 maze atera twa dushoti twe tugenda tuzunguruka aboneza mu izamu.Iki gice gusa uretse iki gitego, ntabwo Kiyovu yitwaye nabi na gato kuko yakomeje gusatira nayo ishaka igitego.
samedi 12 mai 2012

Ku munsi wa 23, Mukura yateye mpaga y'ibitego 3 Kiyovu

Kiyovu Sports kubera kutitabira umukino wa 23 na Mukura Victory Sports i Huye, yahawe mpaga y'ibitego 3 ku busa, ubwo iraguma ku mwanya iriho. Turacyamenya neza impamvu ifatika y'ukuba abakinnyi batitabiriye umukino. Ikimaze kumenywa ni uko ari ibirebana n'imishahara n'agahimbazamusyi, bidatangirwa igihe, ndetse n'ibirarane. Turasaba abakunzi ba Kiyovu Sports kwitonda kandi bakihangana kuko ibi ntawe bitababaza.

Mu gushaka kumenya ko ibi bintu ari ukuri,
vendredi 11 mai 2012

Kiyovu izakinira i Huye nyuma y'igihe idasohoka

Iyi wikendi KIYOVU iranyarukira i Huye aho igomba gukina umukino umuntu yavuga ko ukomeye na Mukura Vs. Impamvu tuvuga ko ukomeye ni uko Mukura imaze igihe idashobora gutsindirwa ku kibuga cyayo cya Kamena. Ikindi ariko nanone umuntu atabura kuvuga ni uko imaze igihe ikina na Kiyovu haba muri alle na retour bigakinira i Kigali ari Mukura yabishatse.

Kuri Mukura ariko nanone byayiberaga byiza kuko yabaga ishaka ko yakina kandi ikaronka n'agafaranga ku kibuga kuko i Kigali kwinjira haboneka agatubutse.
dimanche 6 mai 2012

Kiyovu ntiyashoboye Kwitwara neza imbere ya APR Fc

Umukino wahuje Kiyovu na APR Fc ku munsi wa 23 wa shampiyona, wabonetsemo ibitego bitatu by'ikipe APR ku busa bwa Kiyovu.

N'ubwo ikipe ya Kiyovu yatangiye igerageza gukinana ingufu ndetse zatanganga icyizere, ntibyayihiriye kuko yaje gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa 45' hasigaye akanya gato cyane ngo igice cya mbere kirangire. Iki gihe Kiyovu yari ituzuye kuko umwe mu bakinnyi b'inyuma Ombeni Nyango yari yakomeretse ari kuvurirwa hanze. Iki gitego cyabonetse gitsinzwe n'umukinnyi Pappy Faty.
dimanche 29 avril 2012

Kiyovu yatsinze Espoire umukino wo kwishyura


Kiyovu Sport yakiriye ikipe Espoire Fc y'i Cyangugu ku kibuga cya Stade Regional. Uyu mukino abafana bawitabiriye ni bake cyane ugereranyije n'abaje kuri matche yabanje ya mukeba Rayon.

Mu gice cya mbere Kiyovu yakinishije ingufu nkeya ubona yasuzuguye umukino ku buryo byaje kuyiviramo gutsindwa igitego ku munota wa 38 cyaturutse kuri contre attaque, aho abakinnyi babiri gusa kongolo yahise ahereza Umunyakameruni Youssa Makeba nawe ntiyazuyaza ahita atera mu mfuruka y'izamu.
samedi 21 avril 2012

Kiyovu yatsinze Rayon umukino wo kwishyura 1-0

Julius Bakabulindi
watsinze
Ku kibuga kinini cya Stade Amahoro, Kiyovu yatsinze mukeba wayo Rayon Sports umukino mu by'ukuri wari utegerejwe n'abantu benshi. Ngayo amaradiyo yari yacitse ururondogo reka sinakubwira, ngabo abafana hirya hino, ngabo abatoza bari babanje bose gusa n'aho berekana ko byose bishoboka.

Umukino rero washyize uraba, maze igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kurora mu izamu ry'iyindi. Mu gice cya kabiri ku munota wa 68 Umukinnyi umaze kuba inararibonye muri Kiyovu mu kurora mu izamu Julius Bakabulindi yahawe neza umupira uturutse kwa Jabir na Yusufu maze ashota umuzamu wa Rayon, inshuro ya mbere arawuruka, arongera arashota umupira urangirira mu rushundura gutyo.

Rayon irakira Kiyovu haraca uwambaye.

Kiyovu ifite umukino ukomeye kuri Stade amahoro mu kanya saa cyenda n'igice.
Abakinnyi bari bubanze mu Kibuga imbere ni: Serugaba Eric, Julius Bakabulindi, Salomon Okwi, hagati hari Shyaka , Jabir Mutarambirwa, Patrick na Katerega, Inyuma hari Ombeni Nyango, Nyamugenda Simon naho mu izamu hari Shamiru.
Ikizwi muri iyi minsi ni uko Rayon sports idaheruka gutsinda Kiyovu, ibi bikaba bitanga icyizere ko Kiyovu ishobora kwitwara neza muri uyu mukino. Turebere hamwe uko aya makipe yatsindanye kuva 2008:
samedi 14 avril 2012

Isonga yagabanye Amanota na Kiyovu 0-0

Kiyovu : ibumoso Abunamye : Shamiru,Ombeni, Katerega,
Raju, Jabir, Pierre. Abahagaze: Eric, Rodrigue, Yusufu, Julius, Patrick
N'ubwo ikipe zombi zarangije zinganyije, umupira muri rusange wari ukomeye kuko ikipe zombi zakinnye zihanahana neza, mu gice cya mbere Kiyovu yabuze amahirwe agera kuri abiri ndetse bayima na Penaliti yari yabazwe.

Ikipe Isonga ariko nayo ni uko kuko mu gice cya mbere n'ubwo itabonye igitego yatatse Kiyovu ku buryo bugaragara, aho yabuze nayo amahirwe agera kuri atanu yari yabazwe. Umupira warangiye mu gice cya mbere nta kipe iroye mu izamu ry'indi.

Ku munsi wa 21 - kiyovu irakina n'Isonga umukino uza kuba ukomeye

Nyuma y'iminsi 7 yagenewe icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Shampiyona irasubukura imikino yayo kuri uyu wa 14/04/2012.
N'ubwo Isonga iri buze kuba yakira Kiyovu kuri Stade
mercredi 28 mars 2012

Kiyovu yakuye 3 kuri As Kigali ku munsi wa 18

Umukino wahuje izi kipe zombi kuri Stade Regional i Nyamirambo, wagaragaye nk'ikipe zakinaga ziziranye cyane ari nabyo bishobora kuba byatumye Kiyovu itabasha gutaha izamu mu gice cya mbere. Twabajije Bwana Hemedi ukunze kudutangariza uko yawubonye maze atubwira muri aya magambo: " Uroye amakipe yombi yanganyije umukino wose cyane cyane ko ikipe ya As Kigali ifite abakinnyi benshi
lundi 26 mars 2012

Julius Bakabulindi yaba yaratsinze igeragezwa

Julisu
Bakabulindi
Nk'uko twabitangarijwe nawe nyir'izina. Bakabulindi Julius yakoze imitozo y'igeragezwa mu ikipe ya Royal Antwerp Fc yo mu gihugu cy'ububirigi.

Iyi kipe iri mu cyiciro cya kabiri ikaba yarabonye uyu mukinnyi ari ku rwego rushimishije. Bakabulindi yatubiye ati:"Igerageza nararikoze kandi mfite amahirwe menshi yo kuba nazahamagarwa kuko maze kurangiza nagiranye amasezerano n'uwanjyanye. Ikindi kandi ikipe ivuga ko ishobora kuzampamagara mu kwezi kwa Gatandatu cyangwa kwa Karindwi, hatabaye ikindi kibazo, ubundi hagiye gukorwa imishyikirano hagati y'ikipe yanjye niya hariya."
dimanche 25 mars 2012

Kiyovu ntiyashoboye kwikura imbere ya Police

Umukino wa Police na Kiyovu nk'uko twabitangarijwe na Bwana Hemedi, wari ushyushye ku makipe yombi aho yatangiye asatirana kandi ariko ashyiramo imbaraga.

Kuri Kiyovu ariko nta mahirwe menshi yabonetse yo gutsinda n'ubwo yagiye igera ku izamu inshuro nyinshi. Police mu gice cya mbere niyo yabanje izamu rya Kiyovu, Umukinnyi mushya ukomoka mu gihugu

Kwisegura !

Bafana kandi namwe bakunzi ba siporo muri rusange, kuva tariki ya 15/01/2012twagize ikibazo gitunguranye cyo gusanga urubuga rwacu rutari gukora.Bikaba byaratewe ahanini n'abacumbikiye urubuga rwacu.

Ubu rero mu gihe turi gushaka ubundi buryo twabitunganya, tubaye tubasabye kubyakira no kuba mukurikirana amakuru yacu kuri Twitter (@KiyovuSports, Facebook ndetse n'iyi Blog.
Murakoze. Webmaster

Kiyovu yagombye gukura amanota kuri Police

n'ubwo Kiyovu ifite amanota 28 ikaba ku mwanya wa 5 n'ibitego 5 izigamye, ibi si ikibazo ku buryo bitatuma yihagararaho ikaba yatsinda Police iri ku mwanya wa mbere. Gusa ntibyoroshye kuko iyi Police y'uyu munsi ikomeye cyane uroye imikino yagiye ikina n'amakipe akomeye. Ifite amanota 35, kandi izigamye akayabo k'ibitego 15 byose.
mercredi 25 janvier 2012

Kiyovu yanganyije 1-1 ku munsi wa 11

Umutoza
Baptiste
Mu mukino wahuje ikipe yacu Kiyovu Sports n'ikipe Isonga, byarangiye ari 1-1 impande zombi.



Icyo umuntu yavuga kuri uyu mukino ni uko ikipe Isonga ari yo yabanje gutsinda igitego cyabonetse ku munota wa 45' kuri Penaliti yari ivuye ku mukinnyi w'isonga wazamutse agiye gutera umutwe, maze umukinnyi tutabashije guhita tumenya izina barazamukana baringaniye, nuko umusifuzi ahita atanga Penaliti.

Kiyovu 1-1 Isonga umunsi wa 11

Umutoza Baptiste
Mu mukino wahuje ikipe yacu Kiyovu Sports n'ikipe Isonga, byarangiye ari 1-1 impande zombi.

Icyo umuntu yavuga kuri uyu mukino ni uko ikipe Isonga ari yo yabanje gutsinda igitego cyabonetse ku munota wa 45' kuri Penaliti yari ivuye ku mukinnyi w'isonga wazamutse agiye gutera umutwe, maze umukinnyi tutabashije guhita tumenya izina barazamukana baringaniye, nuko umusifuzi ahita atanga Penaliti.
samedi 21 janvier 2012

Amafoto ya match y'Isonga

Abafana bari babukereye